Mbese ufite ubugingo buhoraho!?

Byaba byarakubayeho cyangwa se bikikubaho. Iki kibazo waba warakibajijwe ukabura igisubizo gihamye ugahera mu rujijo!? Ibyo Imana yahishuye ni ibyacu ngo tubimenye kandi tubigenderemo. Kubw’ibyo ni yo mpamvu tugiye kureba icyo Imana yabihishuyeho.

Dusome 1 Yohana 5: 11-13

“Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.”

Ijambo ry’Imana ribitubwiye ryeruye ko kugira Yesu (Kwizera izina rya Yesu) bihwanye n’ubugingo buhoraho, kandi ko kutamwizera ari ukurimbuka nta gushidikanya. Wajyaga wibwira ko ari ibintu bihambaye ndetse bisaba imbaraga nyinshi ariko icyo bisaba ni ukumva ijwi rye ukamusanga ( Matayo ; Ibyahishuwe 3:20)

Dusome Abefeso 2:8-10

Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera ngo tuyigenderemo.”

Aha hatwereka neza ko imirimo , kavukire, ingeso nziza nta cyo bimara ngo umuntu abe ukijijwe, bivuze ko kubyishingikirizaho ari uguta inyuma ya Huye. Ijambo ry’Imana ritugaragariza ko imirimo n’ingeso nziza ari byo bikurikira gukizwa, kandi ko kubigira udakijijwe ari kwishyira mu bihombo. Umuntu wese akwiye kwizeza umutima, akatuza akanwa ke agakizwa (Abaroma 10: 9-10). Uwabikoze wese abikuye ku mutima arakijijwe!

Ubu noneho wabonye igisubizo cy’aho uherereye. Kubw’ibyo ukwiriye gufata umwanzuro uhamye kandi uzanye inyungu nyinshi.

  • NIBA UBONA UDAFITE KRISTO, UTABIZI CYANGWA SE USHIDIKANYA: Gusenga utya aka kanya byagufasha. Senga uti “Yesu Kristo, menye neza ko ari wowe ubasha gukiza gusa, Menye neza ko kukwizeza umutima nkabyatuza akanwa Bizana agakiza none ndagusanze, Nduhura imitwaro yanjyeyose, maze winjire iwanjye dusangire kandi twibanire iteka, Amen.”

 

Shaka abayobozi b’Itorero rya Gikristo bakwegereye bagufashe bakugire inama. Komeza usabe Yesu ngo urusheho kumumenya.

 

  • NIBA UFITE KRISTO: Komeza gushorera imizi muri We (Abakolosayi 3:16) kandi ijambo rye ribe muri wowe rigwiriye.

 

 

Ibitabo byifashishijwe:

  1. Bibiliya Yera (1993) La Societe Biblique au Rwanda.
  2. Bright B., Amagambo ane y’ingenzi Imana yifuza ko umenya (1994) Campus pour Christ

Iyi nkuru yanditswe na:

NAMAHORO Remy Obed

Email: [email protected],

Twitter na Instagram: @remy_obed,

Telefoni: +250787895400, +250728295400

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *