Mu rugendo rw’ivugabutumwa The Weeders Choir yagiriye mu Rukali hatanzwe ubutumwa bwiza buvuga ko nta rukundo ntacyo umuntu aricyo.

Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.1 Abakorinto13:13

Aya ni amagambo yagarutsweho kenshi mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi ibiri The Weeders Choir yo mu rurembo rw’amajyepfo, itorero ry’Akarere rya Muhanga, Paroisse ya Gahogo, Umudugudu wa Gahogo yagiriye mu itorero ry’akarere rya Nyanza, paroisse ya Rukali umudugudu wa Rukali. Ni urugendo rwatangiye ku itariki ya 16 kanama rurangira kuri 17 kanama.

Iri vugabutumwa rikaba ryarabereye ahantu habiri hatandukanye, mu kigo cy’ishuri cya ESPANYA ndetse no ku mudugugu wa Rukali. Ni ivugabutumwa ryarimo chorale Umutuzo yo kuri ESPANYA na chorale Abarinzi yo kuri paroisse ya Nyanza n’umuvugabutumwa UWAYO Geremie waturutse mu itorero ry’akarere rya Muhanga paroisse ya Nyabisindu.

Umuyobozi w’Ishuri rya ESPANYA mu ijambo rye yakira The Weeders Choir yibanze cyane k’urukundo atinda cyane ku rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye abakorinto igice cya 13 aho Pawulo yerekana ko urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi. Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. 1Abakorinto13:1-3. Umuyobozi wa ESPANYA yasoje ashimangira ko urukundo ruruta byose avuga ko nta rukundo ugira ntacyo uricyo (without love you are nothing).

Umuvugabutumwa UWAYO Geremie nawe ntiyagiye kure y’urukundo kuko yaje abwiriza abaraho gukunda Imana. Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. (Gutegeka kwa kabiri 6:5). Aha yagaragaje ibiranga urukundo Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.(1Abakorinto13:4-7).

Umuvugabutumwa UWAYO Geremie

Yasobanuye neza urukundo ko ari ubusabane umuntu agirana n’umuntu cyangwa ikintu biturutse ku mutima nama,amarangamutima cg imwamutima by’umuntu gusa urukundo nyakuri ruturuka ku mutimanama (conscience) kuko umutima nama ari umwuka ukorera mu muntu. Urukundo rutayobowe n’umutimanama umuntu yagukunda ruba rufite icyo rushingiyeho ku buryo kibuze rwahagarara. Gukunda Imana nyakuri rero ni ubusabane umuntu yagirana nayo biturtse ku mutimanama we ari ko kuyikundisha umutima wose. Kuyikundisha ubwenge bwose bivuze kuyubaha ukava mu byaha ukaba ujijutse by’ukuri (Yobu28:28) kuko kugirango umuntu akore icyaha nuko aba yataye ubwenge butavuye kubyo yize ahubwo ubwenge buturuka ku mutimanama. Iyo urwo rukundo rukurimo ukorera Imana uzi neza kandi ntago uhatwa gukunda mwene so.

The Weeders Choir bakomerejeho baririmba zimwe mu ndirimbo zabo nziza zibwiriza abantu kwegera Imana no kongera kuyikunda  nka Subira ku isoko, baririmba n’izindi nziza bibutsa abari aho kuzirikana urukundo rw’Imana kuri bo bakibuka ibyo Imana yabakoreye bakayishimira. The Weeders Choir baririmbye indirimbo nziza nka tuje kugushima, uwiteka, watugaburiye manu n’izindi nshinshi nziza zo gushima Imana no gushishikariza abantu kuguma ku Mana.

Cyari igitaramo kiza kirimo ubutumwa bwiza cyakomeje no ku cyumweru kuri paroisse ya Rukali mu materaniro hari n’andi ma chorale menshi atandukanye aho  hari abumvise ubutumwa bwiza bafata umwanzuro wo kwihana bakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Abumvise bakihana bagakizwa ku mudugudu wa Rukali.

Urugendo rw’ivugabutumwa rwasojwe ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 17/06 maze The Weeders Choir bashima Imana yabakoresheje uwo murimo mwiza.

Amwe mu mafoto yaranze iri vugabutumwa.

Pasiteri Denis, umuvugabutumwa Geremie n’umwe mu babyeyi bari baherekeje Weeders Choir.

 

 

Editor: Patience NIYIGENA

-->