Yesu ashimwe!Ubuntu bw’Imana n’amahoro itanga bibe mumitima yanyu iteka bityo umucyo usimbure umwijima ;Ibyishimo nabyo bisimbure umubabaro iteka ryose Amen.Uko iminsi igenda isimburana tugenda tubona ibimenyetso byerekana ko turi muminsi y’imperuka. Ikibabaje ni kimwe ni uko abantu bo batabyitaho nagato.iyo dusomye m’ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo uko bwanditswe na Luka 12;35₋36 tuhasanga aya magambo meza yo kudukomeza
“35muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake;36mumere nk’abantu bategereza sebuja aho agarukira ava m’ubukwe ,kugirango ubwo azaza nakomanga ,bamukingurire vuba.ˮ
Yesu Kristo yavuzeko azaza nk’umujura ,ntamuntu n’umwe uzi umunsi aziraho. Gusa uzi abwenge ahora yitegeguye kuza kwe.bene uwomuntu ahora yiboneza kugirango atazatungurwa.kugirango tubashe gusobanukirwa neza icyo dukwiriye gukora kandi dufate umugambi;reka twibaze ikikibazo gikurikira:
Ese ni bande babwirwa guhora bakenyeye?
Nk’uko irijambo ribigaragaza ;abantu babwirwa ni abakenyeye kandi bafite amatabaza yaka.Ntibyashoboka kubwira umuntu udafite itabaza ryaka ngo akomeze kumurika kandi ntarumuri afite.wowe ufite itabaza nirihore ryaka;kandi wowe ukenyeye uhore ukenyeye.ikibazo gikomeye cyane kiri kubantu badafite amatabaza bakaba batanakenyeye.none mwenedata mugenzi wange wowe iyo wigenzuye ubona bimeze bite?
Itabaza:itabaza rikoreshwa kugirango ritange urumuri rwo kugnza umwijima;rimurikira abantu bakabasha kubona.gusa itabaza ntirishobora kwaka ridafite amavuta.bigatuma nongera kukubaza iki kibazo:mbese iryotabaza ufite ririmo amavuta ahagije kuburyo rizaka kugeza ubwo umukwe azaza?
Iyo tuvuze amavuta tuba tuvuga umwukawera twahawe .ni we udufasha muri iki gihe cyose tugitegereje ko Yesukristo agaruka.Aratwigisha;aratuyobora ;akanatubwira ibyenda kubaho byose kugirango dukomeze kwirinda dufashijwe nawe.
Gukenyera:umuntu akenyera mugihe yiteguye ibirori biko meye biri imbere ye;kandi natwe turi abageni ba Yesu kristo ,niyompamvu tubwirwa guhora dukenyeye kugirango tutazatungurwa, ahubwo azasange twiteguye.
Ntawundi mukenyero umugeni wa kristo afite ,keretse gusa uwotubwirwa murwandiko pawulo yandikiye ab’efeso 6;14”Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri,mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza”hamwe n’izindintwaro zose z’Imana data se wa Yesukristo zivugwa muri ikigice.harimo gukweta inkwetoarizobutumwa bwizabw’amahoro,ukwizera,agakiza n’inkota y’umwuka ariyo jambo ry’Imana.
Wamenya ute ko umuntu akiyobowe n’umwuka wera?
- Aba yera imbuto z’umwuka wera zirimo urukundo;amahoro;ibyishimo n’ibindi nk’uko tubibona m’urwandiko pawulo yandikiye abagalatiya5;22₋23
- Aba agifite umuhate n’I shya byogukunda Imana
- Aba agifite impano z’umwuka wera
Ni iki kigomba gutuma amatabaza yacu agomba guhora yaka?
Tuzi nezako umukwe dutegereje ari Yesukristo wenyine kandi yavuzeko azaza nk’umujura.iyi niyompamvu nyamukuru yogutuma amatabaza yacu ahora yaka;kugirango ubwo azahamagara tuzitabe.
Umuntu yakora iki ng’ abone ayomavuta(umwukawera)?
Ibyakozwe n’intumwa 1;4-5
Nuko abateraniriza hamwe ,abategeka kutava I yerusalemu ati”ahubwo murinire ibyo data yasezeranije ;ibyo nababwiye.kuko yohana ya batirishaga amazi,ariko mwebwe ho muminsi mike muzabatirishwa umwukawera”.
Umwukawera ni isezerano kubantu bemeye yesukristo.kugirango tumuhabwe abe muritwe si uko tuba dufite ubutunzi bwinshi ,si uko tuba turi banini kurugero runaka; ahubwo ni uko tureka imirimo ya kamere yose dusanga murwandiko pawulo yandikiye abagalatiya 5;19-21.ntakindi cyaduhesharero umwuka wera.
Ni iki cyatuma ayomavuta ameneka?
Iyo tuvuze ko amavuta yamenetse ;tuba tuvuzeko umwukawera yabonyeko usigaye ushaka kuyoborwa n’umubiri wawe kandi ntabangikanywa n’ikibi,agahitamo kwigendera.nk’uko umucyo udashobora kubangikana n’umwijima ,ninako umwukawera utabangikana n’ibyaha.twirinde ibyaha kuko aribyo byatuma umwukawera udatura muritwe iteka.
- Niba ufite ayomavuta(umwukawera),ndakwifuriza kurushaho kwaka kugirango urumuri rwawe rumurikire ‘abakiri mumwijima mubi nabo bahindukirire Yesukristo ;kandi ugire kwirinda cyane satani atakumenera amavuta umwime urwaho.
- Niba wumva utacyumva umwukawera muri wowe ndakwinginga kubw’ubuntu bw’Imana usengane nange irisengesho : ²Yesu kristo mukiza wange ;nziko ugira impuhwe nyi nshi n’imbabazizawe zihoraho iteka ryose,mbabarira gukiranirwa kwange kose maze k’ubwisezerano wasezeranije abagukunda numara kunyiyegereza umpe umwuka wawe wera ambere umuyobozi kuko ntamufite ntaho nagera.mbigusabye mu izina ryawe ryera rya Yesukristo Amen. »
Imana ibahe umugisha !!!!
Ikikigisho cyateguwe na EV .NIYONSHUTI Vedaste 0726452408