Muri Rajepra naho ubutumwa bwiza bukiza bukomeje kuhasesekara

kuri uyu wa 24/06/2016 kuva i saa 14hoo-18hoo habaye igiterane cy’ivugabutumwa mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya kirwa giherereye mu murenge wa Rutare akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru

Iki gitaramo cyari gifite intego yitwa “urukundo nyakuri”  aho bakangurira urubyiruko kumenya ko urukundo nyakuri rutandukanye n’ingeso mbi zishora abantu mu busambanyi.Hari hatumiwemo umuhanzi Etienne Rukundo ndetse n’umuvugabutumwa Ev Maombe theogene guturuka muri Cep ur nyarugenge.

20160624_165421

 

Iki  gitaramo  kandi cyari kitabiriwe na korali yitwa abahamagawe yaturutse muri Apegi rubuki yaje iherekejwe n’abarezi babo,abakristo ndetse n’ubuyobozi bw’ umudugudu bufite munshingano iyi rajepra, pastor Byukusenge Callixte arinawe wigishije ijambo rifungura iteraniro yasomye muri mariko 11:12-15.

Nyuma y’Ijambo rifungura nibwo bakiriye umuvugabutumwa w’umushyitsi Ev. Maombe Theogene guturuka I nyarugenge. YIGISHIJE IJAMBO RIFITE INTEGO IGIRA ITI:”ntiwabuza inyoni kuguruka hejuru yawe ariko wizemerera ko zikwarikaho.
2abakorinto5:17 asobanura ubuzima bushya bwo kuba muri yesu nkuko yesu yivugiye ko  ari we muzabibu natwe tukaba amashami ariko tudakwiriwe kwarikwamo n’ibibonetse byose ngo bitume habura imbuto n’amababi ahubwo huzure uburemere gusa. Abantu bagera kuri 20 bakiriye yesu ndetse n’abandi bagera 30 bava kuri yesu bajya muri yesu aho bahinduka icyaremwe gishya ntibabatwe n’ibyakera.

 

20160624_17300620160624_173446
Umusaruro wabagera kuri 50 bakiriye ubutumwa bwiza bukiza bafata umwanzuro n’ingamba nshya zo kuba mu buzima bushya bwo muri yesu.
Nyuma twaganiriye n’umuyobozi w’ikigo Bwana Turatsinze Tharcisse nawe wari witabiriye iki gitaramo ndetse n’abandi barezi bahakorera atubwira uko yabonye ibyo birori.Yavuze ko anejejwe  n’igitaramo cyabaye kuko bari mucyumweru cyitwa”urukundo nyakuri” aho bakangurira urubyiruko kumenya ko urukundo nyakuri rutandukanye n’ingeso mbi zishora abantu mu busambanyi kdi aguma gushima Imana iba yatanze uyu mwanya ngo abantu babohokeremo.”

20160624_173431

Kdi cyari kitabiriwe n’ umuyobozi w’umudugudu wa nyakavunga, akagali ka kigabiro ari naho iki kigo giherereye, bwana Rudasigwa Russie, nawe yadutangarije ko ari byiza kubona abanyeshuri bangana batyo bagira inyota yo kumva no gutegera amatwi ijambo ry’Imana anasaba ko byakomeza,bikongerwamo imbaraga maze ubuyobozi bukabafasha kuburyo bigera kurwego rukomeye kdi abizeza ko azababera umuvugizi mu baturage no mubuyobozi bwite bwa leta kugira ngo bazajye batera inkunga ibi biterane.’

 

20160624_173012 20160624_180651
Twaganiriye kandi n’umuyobozi wa Rajepra G.s kirwa Mushyirahamwe Theoneste akaba Ari nawe muyobozi uhagarariye abandi banyeshuri (Head boy) , avuga ko iki gitaramo ngarukagihembwe gitegurwa kugira ngo abanyeshuri bige ariko banazi Imana kuko ariwo musingi.

20160624_174057
Umuyobozi w’ikigo yasoje ashimira abari bitabiriye asaba ko abashyitsi mumpera z’umwaka bazagaruka hagakorwa igiterane mukibuga hatumiwe abantu benshi.
Igiterane cyasojwe abantu badashaka kurekurana kubera ibihe byiza bagiranye kuko iteraniro ryaranzwe n’umwidegembyo w’umwuka wera.

By Maombe Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published.