Mwam’ utuvubir’ imvura,

Mwam’ utuvubir’ imvura,
Nkuko wasezeranye
Twumva twumye mu mitima:
Uduhembuz’ imvura

Gusubiramo
Utuvubir’ imvura,
Iy’ umugisha wawe !
Hahoze hagwa urujojo:
Duh’ umuvumbi wawe !
2
Mwam’ utuvubir’ imvura:
Yaduhembura rwose
Twumva mu matwi irahinda:
Uyidusohozeho !
3
Mwam’ utuvubir’ imvura,
Iducunshumukeho !
Tuje guhabg’ umugisha
Wadusezeranije
4
Mwam’ utuvubir’ imvura:
Icyamp’ ikagwa vuba,
Ubu tukiri ku mavi,
Tukigutakambira !
-->