Mwebweho/ Twebweho (Itandukaniro ryacu n’abadakijijwe). IGICE CYA GATATU

Matayo13:11

Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe

Iri jambo Yesu yarivuze ubwo abigishwa be bamusobanuzaga umugani w’umubibyi yari amaze kwigisha, mbere yo kuwusobanura abanza kubibutsa amahirwe bagize kubwo gutoranywa mu bandi.

Kubana na Yesu ni amahirwe adasanzwe twagize mu gihe cyose tubihaye agaciro kuko bifite umusaruro wo kubaho neza muri ubu buzima, kuba mu mahoro atemba nk’uruzi twahawe ndetse na nyuma y’ubuzima twizeye kubana iteka nawe.

None rero bene data,

Ubwo bimeze bityo byaza ayo mahirwe umusaruro wumva umwigisha kuko kumenya icyo agusaba no kugishyira mu bikorwa nizo mbaraga zawe.

Ikindi kandi ubwo wabihawe, ntukifate nk’abatarabihawe kuko mufite ikibatandukanye kubw’icyo mwakiriye gitandukanye kandi tubiziranyeho ko no mu buzima busanzwe umuntu wize ubasha kumutandukanya byoroshye n’utarageze mu ishuri.

Yesu yaragize ati: “Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Yoh17:16

IMANA IGUHE UMUGISHA!

-->