Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/09/2022 chorale NAZIR CEP UR NYARUGENGE ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUGENGE ibarizwa mur kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge harikubera igikorwa cyiswe NAZIR CHOIR Bible quiz aho abanyamuryango b’iyi chorale bateguriwe ibibazo bigendanye na bibiriya ariko hibanzwe kugitabo cya abafilipi

Uyu munsi hakozwe igice cya 1 cya Bible quiz cyateguwe n’ubuyobozi bw’iyi chorale haragukora bararimbyi bose ariko muburyo bw’amatsinda basanzwe bakoresha muri chorari buzwi nka social ariyo ya akurikira social Patience,social love,social joy,social faith,social peace aho biteganyijwe ko hazakurikira ho indi incuro(session)y’umuntu ku giti kiwe bizwi nka individual bible quiz izaba kuwa 08/10/2022

Twabajije umuyobozi wiyikori Jean de Dieu UFITIMANA intego yikigikorwa adusubiza agira ati “Mubyukuri nkuko umukristo wese akwiye kuba azi ibyanditswe ndetse kandi mu mibereho yiwe yaburimunsi akwiye guhorana n’IJAMBO RY;IMANA nimurubwo buryo hatekerejwe kuzamura urwego rwa baririmbyi kandi akaba yatubwiye ko iki gikorwa kizajya kiba ingaruka mwaka” .
Mu gihe cyanone abaririmbyi bens usanga bazi kuririmba ariko ugasanga batazi ijambo ryimana ndetse nibyo baririmba ugasanga batazi ukuri kwabyo bigatuma abaririmbyi barushaho kugenda bacumura kubwo kutamenya ibyanditswe cg bigatuma biteza ubuyobe mubaririmbyi bikaba byatuma bafate ibyo babonye byose bigishijwe bikaba byatuma bateraganywa n’umuraba hirya no hino nimiyaga yose y’imyigishirize n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi nuburyo bwinshi bwo kutuyobya (abefeso 4:12)
Ibi bizatuma abaririmbyi barushaho kumenya neza ijambo ry’IMANA banamenye ibyo baririmba ko bikwiye kuba bihuye nijambo ry’Imana bibi kandi nanone bizafasha mubihangano by’iyi choir muburyo bwagutse .kandi none nkuko muri 2timoteyo 3:16-17 havuga ko “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya ,no kumuhanira gukiranuka kugira ngo ibimukwiye byose ngo akore imirimo myiza yose” bityo bizarushaho gukurira abaririmbyi kurushaho kwegerana n’Imana

Iki gikorwa cya sojwe ahagana mumasa 07:30 PM cyashojwe mu matsinda ariko kikaba gikomeje aho kuri 08/10/2022 bazakora burimuntu wese kugiti cye nyuma bakazatangaza amaonota ndetse hagahembwa n’abatsinze kurusha abandi
edited by Mateso Ssmuel