NAZIR CHOIR KURI ADEPR BIRYOGO

Kuri uyu wa kane taliki ya 20, ukwakira 2022 ahagana isakumi nimwe nigice z’umuguroroba nibwo NAZIR choir ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Nyarugenge nibwo yari isesekaye kuri ADEPR BIRYOGO aho yagiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu giterane cy’amasengesho yari yatumiwemo kuri iri torero rya Biryogo.

Ngiyi Naziri choir ishyitse mu nzu y’Imana kuri ADEPR BIRYOGO.

Muri iki gitaramo kandi Nazir choir ntabwo yagiye yonyine ahubwo yaherekejwe nabayobozi batandukanye ba CEP Ur Nyarugenge barimo Umuyobozi mukuru wa CEP (president) ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe ivugabutumwa, amahugurwa n’amasengesho(vs president) yari ahari hamwe na Nazir Choir.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na MAOMBE Theogene cyatangijwe no kwakikirana igikorwa cyakozwe numuyobozi uyobora kuri iri torero rya ADEPR BIRYOGO.

Hanyuma yo kwakirirana ahagana mu masamoya nindi minota nibwo umuyobozi wa gahunda yakiraga NAZIR CHOIR ku ruhimbi ari nabwo yabahaga umunya ngo baririmbire uwiteka kandi banataramirire abari bitabiriye iki gitaramo.

Maze Chorale Nazir bavuga Imana neza mu buryo bwo kuririmba. Bagishyika ku ruhimbi babanje gusenga biragiza Imana kugira ngo ikomeze kubana nabo kandi koko nkuko babisabye Imana yabanye na Nazir Choir. Maze Abanazir bati ku musaraba Yesu yarababajwe, yapfuye urupfu rubi rw’agashinyaguro bati byose yabikoze kugirango twese tubone ubugingo buhoraho iteka. Siyi ndirimbo gusa Nazir Choir baririmbye ahubwo baririmbye n’izindi nyinshi zitandukanye zahembuye imitima yabantu bari bitabiriye harimo nka Ntidufite gusubira inyuma nizindi.

Ku musaraba by Nazir Choir CEP UR NYARUGENGE =>https://www.youtube.com/watch?v=Owb9lXxbJnE

Nazir choir bati ku musaraba.

Ijambo ry’Imana

Gusaba ntuhabwe by Ev Jean Baptiste MUSONI

Matayo 7:7-8 ( 7Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa kuko 8kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa).

Zaburi 102:18 ( 18Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo).

Ninde usaba ntasubizwe?

Nubwo bwose Imana yemereye buri muntu wese gusaba icyo ishaka kandi Imana ikemerera usaba yuko azahabwa ariko hariho n’abanantu basaba ariko ntibahabwe ibyo basabye. Ushobora kwibaza uti ese ninde usaba ntahabwe, usomye urwandiko rwa Yakobo 4:3 ( 3murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi) bisobanura neza umuntu usaba ntahabwe uwo ari we.

Imana ntishobora guha umuntu ibijyanye n’irari rye ridahwanye n’ugushaka kw’Imana, ahubwo Imana iha umuntu ibikwiye kandi biri ku kigero gikwiriye usaba kuko Imana ariyo Imana ibyo umuntu akeneye.

Urugero rwiza: ntabwo umwana yakwaka umubyeyi we urwembe ngo arumuhe, ahubwo umubyeyi aha umwana icyamugirira umumaro. Uku ni nako Imana ibigenza; ntabwo Imana yaha umuntu wayo ibigendanye nirari rye ahubwo Imana iha umuntu ibyo ibona ko akwiriye mu gihe cya nyacyo.

Abantu benshi bashimira kubyo yakoze gusa ariko ntibashaka gushimira Imana ko ari Imana ikomeye kandi ari Imana irimo gukora Imirimo ahubwo bashaka gushima ari uko Imana yakoze gusa.

Ibyifuzo byose birimo irari ntabwo Imana ijya ibisubiza kuko bene ibyo byifuzo byose banyirabyo baba bashaka kubyayisha ibyirari ryabo.

NB:”Ntabwo dukwiye gushimira Imana kubyo yamaze gukora gusa, ahubwo dukwiye kuyishima no mubyo irimo gukora kwizeye ko izabikora.”

Ev Jean Baptiste MUSONI

Byari ibihe byiza Imana yahaye ubwoko bwayo bwari bwitabiriye. Nukuri Imana ishimwe yo yahembuye imitima yabari bitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *