
Kuri iki cyumweru tariki ya 27 ugushyingo 2022 muma Saa 12h00 CEP UR NYARUGENGE ibarizwa muri kaminuza yu Rwanda ishami rya Nyarugenge harikubera igikorwa cyizwi nka NAZIR DAY aho kiba ngaruka mwaka iki gikorwa cyateguwe na Nazir choir Cep ur Nyarugenge ikorera umurimo w Imana mur CEP UR NYARUGENGE aho iki kirori cyateguriwe gushimira abarangije amasomo yabo ndetse nibindi bikorwa bitandukanye byiyi chorale ,Uyu muhango uyobowe na TURIKUMWE Cameron

Umuyobozi wiyi chorale yatangiye ahereza ikaze kumbaga nyamwinshi yabari bateraniye aho ngaho dore ko byaribyitabiriwe n’abantu benshi barimo abasoje amashuri yabo haba ababaye muri iyi chorale ndetse nabandi bayikundaga bazwi kwizina ryaba Postecepien,hari insuti ziyichorale ,abavugabutumwa;abashumba b’amatorero atundakanye, kandi umuyobozi yashimye no kwerekana komite yiyi chorale munshingano zabo zose bashinzwe

Ntibyatinze Nazir choir bayihaye umwanya ngo duturamire umwami wacu maze nabo bati kumusaraba Yesu yapfuye urupfu rubi ariko abitewe nukugira ngo twebwe abari bapfuye rubi tubone ubugingo ndetse bwinshi bityo natwe birakwiye ko tuzajya duhora dushima uwo mwami

IJAMBO RYA PRESIDENT USOJE INSHINGANO
Mu Ijambo ryumuyobozi wiyi chorale urangije inshingano MBIKUNZE HAPPY yashimye kubanza kutuganiriza ku ijambo ryIMANA dusanga mubyanditswe biri mu abacamanza 16:19 ;Kubara6:5 aho yagarutse cyane kubu Nazir kuko uminazir yahamagawe kuba uwerejwe uwiteka ukurikiranya amateka nta munazir wari wemereye kogosha umusatsi ariko yerengagiza kwera kuwiteka yemerera Derira kumwogosha bituma imbaraga zari kuri we zamuvuyemo nuko rero umunazir wese akwiye kubaho mubuzima bwo kutogosha umusatsi akamenya ibyo yategetswe nuwiteka akabikurikiza

muri ibi birori kandi nkuko byateguriwe abaririmbyi basoje amasomo yabo ,aba abarimbyi bashimye Imana yabanye nabo ndetse banashimira Imana kubwa chorale Nazir babayemo ko yababereye umuryango mwiza cyane wabafashije mumyigire yabo none bakaba bayashoje
Kandi President usoje Manda yerekanye bimwe mubikorwa byaranze Nazir choir bimwe muri byo ko harimo nigikorwa cyo kurecording indirimbo zikanyuzwa kuma social media atandukanye
IJAMBO RYA PRESIDENT MUSHYA
Mu ijambo rya President mushya wa chorale Nazir UFITIMANA Jean de Dieu yashimye kwerekana ibikorwa bimwe mubigize iyikorari birimo ibikorwa by’urukundo bizwi nka Social affairs aho igendana nubuzima bwa umurimbyi bwa burimunsi ; ibikorwa bya Development ya Nazir choir aho kugeza ubu hamaze gukorwa indirimbo “ ndetse zikaba zarakorewe na lyrics zikaba zisohorwa uyumunsi;kandi nanone Nazir choir ifite umushinga urigukorwa wa website aho bifuza nubufasha kugira ngo ibe launched ,kandi harinizindi mbuga zikoreshwa nka youtube channel,facebook,watsapp Instagram,ndetse na twitter

Mubikorwa byivugabutumwa hakozwe ibikorwa byo kumenya no gusobanukirwa ijambo ry’Imanabizwi nka Bible study hategurwa Bible Quiz aho hateguwe ibyiciro 2 ,icyiciro cya 1 akabacyaricyamatsinda azwi nka Social ,icyiciro cya 2 akaba ariya burimurimbyi ku giti cye ndetse uyumunsi haka haributangwa ibihembo kubatsinze ;aho hahembwe Social bitewe nuko zatsinze ndetse hahembwe nabaririmbyi 5 bambere barushije abandi

Muri ibi birori kandi hashyizwe kumugaragaro ingengamikorere ya chorale nazir izwi nka status ya korari rikubiyemo uburyo ngenga mikorere y’ibikorwa bya Nazir choir CEP UR NYARUGENGE Ndetse igiye gukomeza gukoreshwa muri iyi choral ndetse hari numuhango wo kwizihiriza anniversaile yimyaka 5 ishize iyi chorale ibayeho

muri ibi birori kandi habayeho umuhango wo gushimira komite ishoje inshingano yari iyoboye iyi chorale Nazir yarirangajwe immbere na Mbikunze Happy ndetse banashimira abaririmbyi basoje amasomo(abafinalist) mu gihe cyose bamaze bari muri iyi chorale kandi banabasabira ishya nihirwe mubuzima bagiyemo


IJAMBO RYUHAGARARIYE ABAPOSTE BO MURI NAZIR CHOIR
Umuyobozi uhagarariye abarangije amasomo yabo IRUMVA Jehovanis yatangiye ashimira Imana ndetsz nubuyobozi mubikorwa bya Nazir Day kuko aribyiza kandi baba bazirikana Imirimo Imana yakoze kandi anashima aho korari igeze mu iterambere anashima ubufatanye mu buyobozi bwa korari ndetse nabaposte kandi yizeza ubufatanye hamwe nabayobozi.
Mu ijambo ryuhagarariye abaterankunga yashimiye nanone ubuyobozi bwiyi korari ndetse anabasaba ko ibikorwa bya chorali birigutegurwa byazajya bitangazwa mbere kugira babimenye uko babyitegure hakiri kare

Umuyobozi w’umuryango CEP UR NYARUGENGE HATEGEKIMANA Jean Bosco yagejeje’ ubutumwa kubari baraho ngaho ndetste anizeza ubufatanye na chorale Nazir ashimira nabitabiriye ibi birori ndetse anadusoreza Gahunda yuyu munsi.
DUSHIMIYE IMANA YABANYE NATWE UYUMUNSI
Imana ishimwe cyane yadukoreye ibikomeye natwe turishimye
Waoo byari byiza cyane imana ishimwe 👏👏👏👏👏