Mubuzima bwa burimunsi umuntu wese yifuza gukora cyane kugirango imibereho ye imere neza maze bamwe na bamwe bamara gukora bagasaba Imana ko yaba mubyabo bakoze kugirango bigende neza.Ariko nubwo hari nabo bigenda neza batasenze haribyo batabona !imwe mu impamvu ikomeye hari ibyo bamwe batabona cyangwa batemerewe kugeraho nuko badafite Umwami Yesu maze ngo abahe agakiza.kuko ufite agakiza ahabwa no kuba afite Yesu ntacyo abura kuko Yesu ni byose kubamufite!nigute wakizwa?byakumarira iki?
Gukizwa ntago bisaba kwihatamo amategeko cyangwa kugira indi mitekerereze irihejuru kugirango ubone gukizwa,ahubwo ikintu nyamukuru gisabwa ni ukwizera Umwami Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe(yohana3:16)!,kumwakira maze akayobora imibereho yawe(yohana1:12),bivuze ko kwizera Yesu ko yagupfiriye kumusaraba kubw’ibyaha byawe(1abakorinto)kandi ko kubwo kwitanga akaba igitambo k’ibyaha byacu aho niho ubabarirwa ibyaha byawe,maze kumunsi w’Imperuka ubwo Imana izahamagara abayo nawe uzumve izina ryawe bityo ntuzage mumuriro w’iteka.
ZIMWE MU IMPAMVU ZIKWIYE GUTUMA UKIZWA
Guhunga umujinya w’Imana kumunsi w’imperuka
Impamvu nyamukuru kandi yingirakamaro ikwiye gutuma ukizwa nukugirango uhunge umujinya w’Imana kumunsi w’Imperuka ahubwo ukabona amahirwe yo kuzabana n’Imana ubuzira herezo,aho haba ibyiza gusa mu Bwere bwayo.Ibi bishoboka rero gusa binyuze mu kwizera ko Yesu yatubereye igitambo kizima gikwiye kwizerwa kubwo kutubambwirwa kumusaraba.Iyo hataba Yesu ntanumwe wari kuzaba afite ibyiringiro byo kuzabana n’Imana mu Bwere bwayo mu mahoro gusa.Aho mu Ijuru kwa Data ntago muri ubwo bwiza hazaba ababeshyi abajura ndetse nabakora ibindi byaha byose kuko ubwo bwiza bwayo ni ubw’abera gusa.Muri make rero emera uve mubyaha kugirango uzagereyo maze nawe utazajya mumuriro w’Iteka ho ikuzimu.
Gukizwa ibyaha no kudakorwa n’isoni
Iyo dufite agakiza turabohorwa tugakurwa mubyaha kandi turindwa gukorwa n’isoni kubw’ibyaha kuko Imana yaduhaye udukiza ibyaha twakoze tutarakira agakiza maze ibyadukozaga isoni bikaba bitakigaragaye kuritwe ukundi.Ikindi kandi muri rusange mu isi ntago turi beza uko bisabwa rwose,kuko twese dukora amakosa kuburyo iyo twibutse ibyo twakoze twumva turi abanyabyaha ndetse isoni zikatwica,ariko iyo twakiriye Yesu twizera ko Yesu yatubabariye ibyaha byacu byose twakoze.Rero ubwo tubona imbababazi kubwe,dufite ubwigenge bwo kuva mubyaha kubikizwa no gukizwa isoni kubyaha byacu twakoze kubwigitambo cye cy’Imbabazi.
Gusurwa n’Imana mubuzima bwawe
Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza aribyo biguhesha agakiza bituma Imana ikwegera ikishimira kukuba hafi maze ikakugira inama mubuzima bwaburimunsi muri iyi si iruhije,maze ibikomeye ikajya ibiguhindurira ibyoroshye.Ntago bivuze ko ibintu byose bizahora bikubaho muburyo ushakamo ko biba byiza,cyangwa ibibazo bitazakugeraho.Ariko imibereho izakubera myiza igihe ukurikije Ijambo ry’Imana kandi ugakora ibyiza.Azahemba abamukorera bakanamushaka,(Luka 6:23,Abakolosayi 3:24,Abaheburayo11:6)kandi atwifuriza ibyiza.
Kugirana ubufatanye n’umubano na Yesu
Kuba ufite agakiza uheshwa no kuba warizeye Kristo Yesu nk’Umwami numukiza wawe,biguha ubuvandimwe bwuzuye,ubufatanye ndetse n’umubano uhagije wowe na Yesu(1abakorinto1:9),herekana ko urikumwe na Yesu mubyukuri mugirana ubufatanye bwimbitse mumibereho yawe ya buri munsi kandi nabyabindi bigutera ubwoba,bikubabaza nabyo abigufashamo mugafatanya kuko Imana ni iyo kwizerwa.Imana ntago yasize abantu bayo gusa,ahubwo yifuza umubano nayo hamwe natwe binyuze kukwemera ko tugirana umubano nayo wuzuye binyuze mu gukizwa duhabwa tumaze kwakira Yesu.
Kugirana ubufatanye n’ubuvandimwe n’aba Kristo mufatanyije urugendo
Iyo twakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza arinabyo biduhesha agakiza,biduhesha kugirana ubusabane n’umubano hamwe n’abandi bakijijwe bari murugendo bityo bigatuma mukomezanya mumibereho myiza maze mugafatanya gukuza cyangwa kuzamurana mukwagura umubano hamwe na Yesu Kristo.ibi rero bikagufasha kwishimana n’abandi muri murugendo rumwe ubuzima bwiza bw’Agakiza guhabwa Yesu.
Wishimira gutunga bibiliya nk’igitabo kera
Iyo wakiriye agakiza gatangwa no kwizera Yesu Kristo bigutera kugira umwete wo kumva unyuzwe no gusoma bibiliya nk’Ijambo ry’Imana bikagufasha kumva uko ubuzima bwiza bw’abazabana na Kristo mu Ijuru bityo ugahora ugendera mu Ijambo ryayo bikagufasha guhora ufite ikizere cyo kuzabana nawe mu Ijuru.Kubantu bakiriye agakiza bibiliya ni igitabo kirimo amagambo y’Imana adusubizamo ubugingo bushya kandi ninaho babonera imbaraga nshya ndetse kubwo gusoma ijambo rya Yo.muri make rero muri bibiliya harimo inyigisho zidusubiza mubyizerwa kandi tugakomerera mubyiza duhabwa n’Agakiza ka Kristo.
Muri make rero gukizwa nu kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe kandi maze akagufasha kubaho mubuzima bwiza.Izo rero ni zimwe mu impamvu zikwiye gutuma ukizwa kubw’ibyiza bitangwa nuko umuntu afite agakiza .Niba utarakira agakiza turakurarikira kwakira Yesu maze nawe usangire ibyiza n’abandi bituruka mukuba Yesu ari Umwami wawe ukuba hafi ibihe byose.
Yateguwe na : ORIGENE Sibomana
Phone number:0784737399/0726677684
Email: [email protected]