Niki Imana iba ishaka kuvuga iyo ivuze ngo “Ntimukore ku bo nasīze”?

“Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”(Zaburi105:5)

Birashobokako uyu murongo wo muri bibiliya ushobora gukoreshwa nabi, ukaba 
Wagusha benshi bakava mubyizerwa.

Birababaje kumva abantu benshi bakoresha nabi uyu murongo ari abavugabutumwa. Kuko batekerezako bibafasha gukomera kandi inyigisho zabo ntizivuguruzwe. Mu yandi magambo kugirango abakristo ntibavuguruze umuntu w’Imana ibyo yigishije cyangwa yakoze. Aba bigisha bibagirwako badakwiye kugira uwo batwaza igitugu.
“Kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.”(1Petero5:3)

Abenshi mubizera bigishijwe izi nyigisho usanga birangira baramije aba bavugabutumwa, bakibwirako abavugabutumwa bahora baboneye badakwiye kugishwa impaka, bityo ugasanga bafashe imyizerere itari yo, iyobya.

Umwami Yesu yavuze byeruye kuri aba bayobozi n’abakristo b’impumyi: Ko impumyi itabasha kurandata indi. Muri Luka 6:39 hagira hati: “…..Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?” (Luka6:39)

Ari abavugabutumwa n’abakristo bose iyo bumvise nabi uyu murongo wo muri Zaburi 105:5 birangira baguye : Abavugabutumwa bakagwa mu cyaha cyo kwishyira hejuru, abakristo bakagwa mu cyaha cyo kuramya abantu.

Ese mu by’ukuri uyu murongo usobanuye iki?

Zaburi 105 yanditswe na Dawidi yibuka isezerano Imana yahaye Aburahamu n’abantu bayo. Mu Isezerano rya Kera, Imana yasezeranije Aburahamu ko azaba sekuruza w’amahanga.Bibiliya itubwirako Imana yasezeranije Aburahamu ko kuri Isaka wabyaye Yakobo ari we Isirayeli izakomokaho.

Iyo dusomye mu gitabo cyo Kuva hatubwira uburyo Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa, uko Imana yabakuye muri ubwo bubata, n’uburyo yabayoboye ikabajyana mu gihugu cy’isezerano – ubutaka yari yarasezeranije Aburahamu. Mu rugendo rwabo bahuye n’ingorane n’intambara ariko Imana yakomeje kubana na bo nk’uko yabisezeranye.

Aha niho Zaburi 105:7-15 yaturutse:

“Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose. Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi. Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, Indahiro yarahiye Isaka, Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Ayikomereza Isirayeli kuba isezerano ridashira. Ati “Ni wowe nzaha igihugu cya Kanāni, Kuba umwandu ukugenewe.” 
Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu, Bazerera mu mahanga atari amwe, Bava mu bwami bajya mu bundi. Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Yahaniye Abami ko babagiriye nabi. Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”( Zaburi 105:7-15)

Ugendeye kuri iyi nkuru, turumvako Imana yavugaga kubo yimitse n’abahanuzi bayo, ko nta muntu n’umwe wabakoraho, nta n’umwe wabagirira nabi , yavugaga abantu bayo. Ntiyavugaga umuyobozi umwe cyangwa umukristo umwe, ahubwo Imana irinda buri muntu witirirwa izina ryayo, uyizera akayikurikira, niwe witwa uwasizwe.

Abakristo bakwiye gutekerezako ari ab’umumaro ku Mana nk’uko umuvugabutumwa ari. Niba twese tungana imbere y’amaso yayo, izaduha abayobozi batwitaho, bityo ntitwibone nk’aho tudafite agaciro imbere yabo ahubwo tube abavandimwe muri Kristo, tugendana n’Imana muri byose.

Sophie@Agakiza.org

-->