Ninde ukwiye gushima Imana? Ev. NSHIMIYIMANA Jean F Regis

Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. Zaburi150:2

Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa. Abalewi22:29,

14 Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga. Malaki1:1

Kugira ngo ishimwe ribe ryuzuye bisaba ibintu bitatu:Ushima,Ushimwa ndetse n’Ishimwe. Twe ishimwe turi kuvuga ni iryo dushima Imana. Hari abantu batatu bashima:gushima Imana kubyo yagukoreye,gushima Imana kubw’umuntu runaka ukijijwe kuko burya haari ushima kuko abonye umuntu ukijijwe ndetse n’Imana ubwayo ijya ishima kuko ngo kumunsi w’imperuka Imana izashima abantu bakoze neza bakiranuka.

Ishimwe rikwirikye ni irihe? Muri Malaki hatweretse uburyo umuntu ahiga umuhigo ariko mu guhigura agahigura uwutariwo. Iyo umuntu azanye igitambo gifite inenge ntago Imana icyakira nikimwe nkuko iyo umuntu ashimye ishimwe ripfuye aba akoze ubusa. Hari abantu bazanaga ibitambo bipfuye nkuko Malaki yabivuze nyamara ntibyemerwa kuko ubundi birakwiye ko umuntu ahigura nkuko yahize. Umuntu rero akwiye gushima aruko ahagaze mu mbaraga zibyo Imana yakoze hatarimo imbaraga ze bwite kuko Zaburi ivuga ko dukwiye gushimira Imana mu isanzure ry’imbaraga zayo.  Umuririmbyi yabivuze neza ko umurimo we ari uwo gukurikira Yesu kuko adakwiye guhora abaririza iby’urugendo.

None  ninde ukwiriye gushima Imana?

Amashimwe akunze kuvugwa muri bibiliya abayanditse babisobanuye neza bagira bati Imana ishimwe yo ineshereza muri twe. Umuntu rero udashima uko;aba yiishiima we ubwe yivuga kandi ibi ntibinezeza Imana ndetse iryo shimwe ntago ryakirwa rwose. Gushima Imana nyakuri rero icya mbere ni ukubaha Imana yo  ineshereza muri twe. Ishimwe riruta ayandi ni uko twazukanye na Kristo biduhesha gukiranuka arinaryo shimwe rikwiye gushimirwa Imana kandi umeze utyo niwe ukwiye gushima Imana .

 

Impamvu y’ibi Ni uko andi mashimwe yose twashima igihe kimwe tujya tuyibagirwa iby’imyamabaro,ibyo kurya cyangwa se n’ibindi byose igihe kimwe biribagirana bitewe naho ugeze ndetse n’aho uvuye. Ariko ishimwe ry’uko twakijijwe niryo shimwe nyakuri kandi rikwiriye ritajya risaza.Hanyuma rero biragaragara ko  umukiranutsi ariwe  ukwiye gushima Imana kuko abaho mu mibereho y’uwamucunguye. Naho iby’umubiri byo n’abapagani bajya bashima Imana.

Twese abari muri Kristo Yesu ndetse n’ibyaremwe byose biziko Yesu azaza nkuko tubyemezwwa n’Ijambo ry’Imana.None ko Yesu azaza agahamagara amazina yabe bose kandi nawe agashimira abakoze neza nkuko nawe ujya ushima Imana izaguha iki? Izagushimira iki? Ushobora gushima Imana uvuga cyangwa ucecetse ariko gushima Imana nyakuri biva mu kuyubaha ugahora ushimira Yesu wagucunguye Imana ikakwemera.

 

Imana ibahe umugisha kandi ibabashishe kuba abakwiriye gushima Imana

-->