UMWANA URI MUNDA NIWE UGENA IMYITWARIRE YUWO ARIMO || PASTOR ANASTASE NSANZURWIMO

Kuri iki cyumweru taliki ya 25, ukuboza 2022 nkuko bisanzwe bimenyerewe ku bantu bose babakristo (abizeye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo) buri mwaka umunsi nkuyu baba bizihiza uyu munsi bibuka ivuka ry’Umukiza wacu ari we Yesu kristo.

Muri abo bizeye Yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubuging bw’abamwizeye kandi nabakristo ba ADEPR barimo kandi no muri iryo torero( ADEPR) niho CEP-UR NYARUGENGE inabarizwa bityo rero natwe twarimo twishimira ibi bihe byiza byo kuzirikana ivuka ry’Umwami ndetse Umucunguzi kandi Umukiza wacu ari we YESU KRISTO.

Ahagana mu masaha ya saa 7h50 muri CEP-UR NYARUGENGE NIBWO Hari hatangiye iteraniro ryo kuri uyu munsi wa Noheli ryatangijwe no Gusenga ndetse no kuryamya no guhimbaza Imana hamwe na ELIM Praise and Worship Team.

ELIM Praise and Worship Team

Hanyuma kandi twumvise n’andi makorari aririmbira Imana hari nyuma yuko umuyobozi w’umuryango yari amaze kwakira iteraniro. Nazir choir yaririmbiye Imana maze imitima y’abari bitabiriye nayo irahembuka.

Nazir choir

Nyuma ya Nazir choir kandi Gilgal choir, Gilgal choir nibwo yakiriwe ku ruhimbi maze baririmba indirimbo nziza zongera kutwibutsa amateka yacu nkabakristo ndetse no kutumenyesha ibya kristo Yadukoreye ndetse nuwo ariwe nkuko byahanuwe n’umuhanuzi Yesaya 9:5.

Gilgal Choir

Ijambo ry’Imana hamwe na Pastor Anastase Nsanzurwimo

Ijambo ry’Imana dusanga muri LUKA 1:26-39, rifite intego igira iti: “UWITEKA YATEYE INDA MARIYA, MARIYA AYIBYARAMO UWITEKA UMUKIZA WACU, UMUKIZA NAWE ATERA INDA ITORERO ITORERO NARYO RIGOMBA KUYIBYARAMO UMUKIZA UTANGA AGAKIZA”.

Pastor Anastase Nsanzurwimo

Nkuko bimenyerewe no mu buzima bwacu bwa buri munsi iyo umubyeyi atwite, umwana uri munda ye niwe ugena imyitwarire y’umutwite. Kuko icyo umwana uri munda ashaka nicyo umubyeyi akora. Uku ninako bimeze rero ku mukristo wese ufite Yesu muri we, hari ibintu byinshi azinukwa agakora ibyo umwami wacu Yesu amushakaho kuko aba ariwe ugena ibyo akora, Umukristo ntaba akigenga ubwe ahubwo aba ayobowe na Yesu muri byose akora( N.B. Ibi biba kumuntu wamwemereye gusa akemera ko aba umwami numukiza w’ubugingo bwe kandi akamuyobora)

Abefeso 3:17: uwiteka ature mu mutima wawe kandi Kristo ashorere imizi muri wowe amaraso yawe yivange nayawe maze abashe gukorera muri wowe ibiruta ibyo twibwira.

Impamvu zituma dutunga Yesu muri twe

  1. Igituma Yesu aba muri twebwe n’ukugirango tuneshe ibyiyisi kuko uri muri twebwe aruta cyane uri mu bisi kandi uwo uri muri twebwe niwe udushoboza kunesha. 1yohana 4:4
  2. Ni ukugirango dutunge ubugingo budashira kuko Ufite uwo mwana niwe ufite ubugingo. 1Yohana 5:12

Niki kizakubwira ko umuntu atagifite Yesu muri we?

Ikintu kizakugaargariza ko umuntu atagitunze Kristo muri we nuko bimw mubyo yari yaraziririje kubera ko kristo yari muri we azongera akabizirura. Nkuko no mu buzima busanzwe iyo umubyeyi amaze kubyara yongera agusubira kubyo yari yarahuzwe agitwite kubera ko uwatumaga ahurwa atakiri muri we, ninako bigenda ku mukristo wese watakaje Yesu.

Imana idufashe kandi idushoboze tutabura uwo mwana muri twe kuko iyo atari muri twe dutangira kubura byinshi kandi ikigaragaza ko ufite kristo muri twe nuko haribyo duhurwa

Inda umukristo wese atwite akwiye kuyibungabunga kugirango inda itavamo kuko ibihinga umwana utwite kugirango umutakaze ari byimshi. Bityo rero umukristo wese ugifite uwo mwana kandi akaba akiri muzima amenye uko agenda kandi akomeze kwirinda ibyo byose yazinutswe kubw’uri muri we (Yesu Kristo) kandi asabe Imana imukomeze kandi imurinde gutakaza uwo mwana kuko ku munsi wo kuvuka kuyu mwana, umufite wese nibwo azabona umwana (ubwiza Bw’Umwami wacu Yesu) hanyuma agahembwa kandi akanezerwa.

Byari ibyishimo kubari bitabiriye iteraniro rya none kuri Noheli ubwo twizihizaga ivuka ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Kandi nukuri abari bitabiriye twahakuye Impamba ikomeye y’urugendo. Umwami Yesu ashimwe mu isi no mu ijuru ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *