Nta rwitwazo ruriho rwo gukora icyaha by E.v Niyogushimwa Eliphase

Hanyuma y’ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.” 8Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose. 9Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?Itangiriro 39:7-9

Ndashaka ko turebera hamwe imyitwarire y’uyu musore hanyuma turebe icyo twamwigiraho muri iyi minsi turimo ndetse no mumibereho yacu yaburi munsi idukwiriye nk’abakirisitu.Uyu musore yari umuntu wariwarazanywe bunyago muri iki gihugu cya Egiputa ariko aza guhura n’ikibazo cy’umugore wa Farawo ashaka ko baryamana ariko uyu kuko yari umukiRanutsi arabyanga kubwo guhesha Imana icyubahiro.

Ndashaka kubabwira ko umukiranutsi atari umuntu udakora icyaha ahubwo aba ari wawundi udashobora gutegura icyaha ngo agikore ndetse yewe sin’umuntu udatungurwa nabyo ahubwo ahura nabyo ariko aba ari umuntu unesha icyaha igihe cyose kuko ntarwitwazo narumwe rwo gukora icyaha aba afite.

 

Hanyuma rero uyu musore uko yitwaye imbere ya Mukapotifari yanga gukora icyaha ,yabikoreye kugirango izina  ry’Imana ridatukwa kubwo gukora icyaha kuko yari umukiranutsi.Wowe wasanga wanga ibyaha wenda kubera CV ufite cyangwa aho umaze kugera mu bukungu  cyangwa wenda ukeka ko bashobora wenda kugufata ariko atari  uguharanira icyuabhiro cy’Imana.Ariko niba ubyirinda utyo ntago ukiranuka ahubwo wowe uri ngeso nziza ariko udakijijwe.Kuko ubu wowe winjiranywe na Mukapotifari ushobora kugwa ugasambana nawe pe cyangwa yakwataka no mu bundi buryo nabwo ukamwumvira!Ariko ukwiye gukizwa neza kandi ukomeje.

 

Kandi ukwiye guhamya Imana no mugihe ibyaha byagusatiriye kuko na Yosefu na we yahamije Imana imbere ya Mukapotifari. Nawe igihe ibyaha bikwatatse cyangwa ubona biri kuza bigusanga,ukwiriye gukora ikintu cyose gituma uhunga kandi ukagihungira kure rwose bizaguhesha kunesha no kwemerwa n’Imana.Niba wataswe nibyaha hamya Imana muri uwo mwanya kandi ntakundi guhamya ahubwo kubw’icyubahiro k’Imana no kugiranga izina ry’Imana ridatukwa kubwawe kubera gukora ibyaha iruka uhunge!!

Abaroma3:21-2721Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya, 22 ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,……,Amategeko atubuza ibyaha si ay’ imirimo ahubwo ni amategeko yo kwizera. Niba ubizi neze ko uyoborwa no kwizera ntago ukora ibyaha.

Rero urebe kwizera kwawe kutaba ari ukwizera gushingiye kubyahano mu isi ariko byabura ukava mu byizerwa!Uko ntago kwazaguhesha gukiranuka kuko uko siko Imana idushakaho. Imigani14:16 16Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi, Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha, 17Kuko barya umutsima wo gukiranirwa, Kandi banywa vino y’urugomo.

Aha rero ndashaka ko tuzirikana ko tugira ubwenge kandi wibuke ko niyo waba uvuye mu masengesho y’iminsi ibiri Satani ntago yagutinya kuko abo Bibiliya itubwira bahora bashaka abo bajyana na bo muri ibyo bibi kandi abo baba bafite imyuka mibi ya satani ikurura abakiranutsi.Aha rero ndacyashaka ko tuzirikana guhunga icyaha kwacu.Ntukwiye guhagarara ngo ibyaha bize ahubwo iruka uhunge.

 

None se wowe koko ushobora kwirinda icyaha? Itangiriro 4:7. Aha Imana yabwiye Kayini ko ashobora gutegeka ibayha nubwo bijya byitugatugira kumutima we.Nawe rero mwene data ushobora gutegeka ibyaha ubu noneho ntago ukiri muri babandi bavuga ngo Imana irabizi ndi umuntu ngira integer nke!Oya wibyitwaza kuko ibyo ntago wabigira urwitwazo ahubwo muri wowe tegeka ibyaha bikuveho urabishoboye kuko mubyo Imana yaguhaye n’ubwo bubasha bwo kubitegeka yarabuguhaye.

Ni iki se ukwiye kwirinda kugira ngo utsinde icyaha?Abaroma13:11-14.Dukwiye kurinda imibiri yacu kuba urwaho rw’ibyaha kandi tukanga cyane gukoa ibyo yifuza kuko ibyo umubiri wifuza aribyo Mwuka Wera yanga.Aha biragaraga ko niba umubiri ugutegetse niwowe uba wabishatse ntarwitwazo ruhari ahubwo wowe ubwawe ushobora gutegeka umubiri wawe ukawurinda kuba urwaho rw’ibyaha wirinda gukora ibibi byose bibiliya ibuza muri ibi byandtswe byera biri mu Abaroma13:11-14.  noneho ntakoroshya ibintu biriho ubu  ngo ukore ibyaha  ahubwo tegeka kuko ubifitiye ububasha. 1 Abatesalonike 4:4Ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana, igihe cyose utategetse umubiri wawe rero bihwanye no gukiranirwa kandi ukabura icyubahiro! Igihe cyose umuntu akoze icyaha rero ahinduka umuswa kandi n’icyubahiro kiragenda kandi ga yemwe uta n’agaciro kandi ubupfapfa naho bwaba buke ariko butuma ubura icyubahiro n’ubwenge.Tegeka rero uhinduke umunyabwenge Imana yemera

 

Ese satani we ushobora kumufungira amayira ntagire aho aca ntiyongere kukwegera agukoresha ibyaha bituma Imana igufata nk’umupfapfa?abefeso4:26-27, 26 Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye 27 kandi ntimubererekere Satani. Ubundu kuberereka nuguha inzira ibigenda bigahita.Rero nawe iyo ubona icyaha satani akiguteje ntutegeko ngo kikuveho kigende,uba ubererekeye satani ngo yinjire mu buzima bwawe kandi nyamara aribyo bikubuza ubugingo.Tegeka satani aguhunge wibanire neza n’Imana ni muriwe hari uburuhukiro no kugubwa neza.

 

Yakobo 4:7, 7 Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.,Ukigerageza kurwanya satani nawe ahita ahunga wikirirwa ujya mubindi ahubwo Rwanya Satani nawe azaguhunga kandi  nawe ubwawe  Imana izahita igusiga imbaraga z’igitinyiro bizahita biguhesha kunesha. Satani azahita aguhunga.Ibi byose rero ni ibihamya bitwereka ko ntarwitwazo narumwe umuntu afite rwo gukora ibyaha.

Rero ndabasaba kugira ngo nyuma yibi byose dusomye nawe ugire umwanzuro wo gukizwa kandi icyaha cyakwizingiyeho usabe Imana iguhe imbaraga zo kunesha no gukizwa neza kandi ukomeje rwose.Wibuke ko ntarwitwazo rwo gukora ibyaha narumwe ruhari

Imana ibahe umugisha

-->