Gilgal choir- CEP-UR Nyarugenge tunejejwe n’Imana mu mitima ko itwemereye gushyika Kuri iki cyumweru itariki 09/07/2023, umunsi twari dutegereje aho Gilgal Choir ibarizwa muri cep ur nyarugenge yagize ivugabutumwa ngarukamwaka rizwi nka NTITUZACECEKA TOUR, kuri iyi nshuro rikaba ryabereye mu burengerazuba bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu, mu rurembo rwa ADEPR rubavu, paruwasi ya mbugangari, itorerero rya Ebenezeri. ahagana mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo Gilgal Choir yari ihagurutse i Kigali muri UR Nyarugenge aho ikorera umurimo w’Imana.

Ahagana mu masaha ya saa mbiri za mugitondo nibwo Gilgal Choir yari ishyitse kuri iri torero rya Ebenezeri, maze abaho batwakirana ibyishimo n’umunezero maze dufatikanyiriza hamwe nabo dusanze gushimira Imana yo yabanye natwe mu rugendo.

Nyuma yo gusenga dushimira Imana umuyobozi wa gahunda yaje gukurikizaho umwanya wo kwakirana maze amaze kwakira abasangwa ahamaga umuyobozi w’itorera rya ADEPR Nyarugenge Ev. KALISA Jean Pierre kugirango yakire gilgal choir ndetse nabandi baje bayiherekeje muri iri vugabutumwa.

Nyuma yuko twese abari aho twari tumaze guhabwa no kwiyumvamo ikaze, umuyobozi wa gahunda yakurikiye choral umubwiriza ibarizwa kuri iri torero nuko iratwakira mundirimbo nziza cyane yuzuyemo amagambo agaragaza gukomera kw’Imana kandi ko Imana idakiranirwa ngo yirengagize imirimo. Ni indirimo yari irimo amagambo agaragara muri bibiliya mu gitabo ya 2 Abami 4 hagaramo inkuru y’umupfakazi wari warapfushije umugabo wakoreye Imana maze uwo mugore akaza kugirirwa neza n’Imana binyuze mu gitangaza Imana yakoresheje Umugaragu wayo Umuhanuizi Elissa. Nuko natwe biradukwiye ko dukora imirimo myiza tuzibukirwaho nkuko uyu mugore yatabawe kubw’imirimo umugabo we yasize akoze.
Gilgal choir mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi
Hanyuma yo kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo hamwe na Umubwiriza choir, umuyobozi wa gahunda yaje kwakira Gilgal choir maze ayiha umwanya ngo ivuge ubumva bwiza mu ndirimbo 3 nkuko yabiteguye, maze Gilgal ku ruhimbi tubanza gushimira Imana mu isengesho maze baririmbira Imana ndetse n’abari bitabira nuko imitima ya benshi irahembika.


Zimwe mu ndirimbo Gilgal yaririmbye harimo Chorus: “Erega Imana yaradutabaye ntiyadutereranyeee, ibyahigaga ubugingo n’ umubiri byari byinshi ariko Imana yaraturwaniriye. Dushimiye uwiteka ibyiza yakozeeee, erega ni byinshi ntibibarika akwiriye icyubahiro”
1.Yesu mwami wange wanciye iki cyatumye uza mwisi kunshungura ugasiga umunezero wari mwijuru yesu wange wanshiye iki ?
Impuhwe zawe yesu nubuntu bwawe n’imbabazi n’urukundo ibyo nibyo byaguteye kunshungura umusaraba
Waje mubawe ntibakwemera ukora I bitangaza nabwo ntbakwemera bakwitura kukumanika kumusaraba abahisi nabagenzi bakaguseka mwami wange wihanganiye ibyo byose ngo unshungure
Nukuri yesu yihanganiye ibyo byose kugirango tubone bugingo yabikoze ku ugirango ansungure
2. uwiteka niwe niwe mwumgeri wange sinzakena sinzakena andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi anjyani iruhande rwamazi adasuma
Nukuri ineza n’imbabazi bizanyomaho iteka ryose !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Asubiza intege mu bugingo bwange anyobora inzira yo gukiranuka naho nanyura mugikombe cy’uruphu sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe inshyimbo ye n’inkoni ye birampumuriza.
Antunganiriza nza mumaso habanzi bange ansize amavuta mu mutwe igikombe cyangee kirasesekara nange nzaba munzu yawe iteka ryose nkiriho nge ngushima mwami ubutuza .
Mu nzu y’ imana niheza cyane rwose hatonyanga imigisha
3. nzahimbaza uwiteka iminsi yange yose uwiteka niwe umutima wange uzirata abanyamibabaro babyunve bishime uwiteka arakomeye
Nimushime uwiteka mwamamaze izina rye muvuge ibyimbaraga n’imirimo yakoze
Niwe buhungiro bwange niwe gihome kinkingira iteka ryose muntambara zose arandwanirira.
Ku nyaja itukura yakoze ibitangaza iyeriko naho inkike zirariduka ,kumusozi kalumeri yabanye na eliya yabanye na Daniel mu rwobo rw’intar. None natwe turavuga gukomera kwyo arakomeye
Kubwiyo mpanvu tuzibanira nawe iteka kuko ariwowe mana y’ukuri ni wowe uvuga ugasohoza niwowe uvuga ugasohoza
IJAMBO RY’IMANA
Hanyuma yokumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo kandi umuyobozi wa gahundo yongeye kwakira Umuvugabutumwa/ Umwigisha w’ijambo ry’Imana ariwe Ev. KALISA Jean Pierre kugirango aganirize abari bitabiriye.

Yohana 4:13-14. 13.Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota. 14 ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
Zaburi 84:7-8. 7. Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha.8. Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.
2abami 3:16-17. 16. Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu,17. kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n’imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n’amashyo yanyu n’imikumbi yanyu.
Ibyakozwe n’intumwa 15:6-8. 6.Intumwa n’abakuru bateranira kujya inama y’ayo magambo. 7.Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry’ubutumwa bwiza bizere. 8.Imana irondora imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe.
Iyo bibliya ivuze amazi iba ivuze umwuka wera
Ikintu gitandukanya abakristo n’ andi madini nuko twahawe umwuka wera iyo utakira umwaka wera ntabwo uba uri umpantekoti nyakuri ikintu kitugira abapentekoti n’ umwuka wera
Umwuka wera nubwo bukiritso , umuntu wambaye umubiri n’ inyama ndetse namagupfa ntabwo ashobara kurwanya satani ikintu cyonyine gishobara kurwanya satani ni ukugira umwuka wera
Iyo twuzuye umwuka wera tuba twuzuye ubumana kubera ko ibyaremwe byose byaremwe areba , atumenyesha amabanga , akatumenyera ibijyanye n’ ubuzima bw’ Imana ndetse nuko dukwiriye kwitwara, umwuka wera niwe uzatugeza mu ijuru.