NTUKIGANE IKIBI BY Ev Isaie IRIVUZIMANA

Kuri iki cymweru taliki ya 15, ukwakira 2022, muri CEP UR Nyarugenge twagize amateraniro meza ndetse twiga n’ijmbo ry’Imana ryiza kandi ryahembuye imitima yacu ryari rifite intego igira iti: “NTUKIGANE IKIBI” twagejejweho n’umuvugabutumwa bwiza witwa Ev Isaie IRIVUZIMANA .

Yohana 1:11 (ukundwa ntukigane ikibi ahubwo wigane icyiza. Ukora icyiza ni we w’Imana, naho ukora ikibi ntiyari yamenya Imana).

Yuda 1:3-4( 3 Bakundwa ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiya niyumvisemo ko mpanswe kubahugura, kugirango mushishikarire kurwanira ibyo abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose

4kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwaho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu)

Ingingo eshatu (3) zagufasha kwirinda ikibi

  1. Ibyemezo byo muri wowe imbere. Birakwiye ko ufata icyemezo wowe ubwawe ukavuga uti “mfashe icyemezo ko ntazahemukira Imana uko byagenda kose naho nabura ishuti, ibyiza byo mwisi, umuryango ukakuvaho ugakomeze ukiyemeza kudahemukira Imana.Hari urugero rwiza rw’abantu biyemeje bagafata icyemezo bakanga guhemukira Imana maze nayo ibana nabo ( Daniel, Saduraka, Meshaki na Abedenego banze kwiyandurisha ibyo kurya by’ibwami banga no kuramya ikigirwamana kandi Imana ikomeza kubana nabo no mu itanura ry’umuriro “Daniel 3:13-33”).
  2. Urukundo ukunda Imana ushingiye kubyo Imana yakoze. Nuko rero ukundishe uwiteka Imana yawe umutima wawe wose,n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mariko 12:30).
  3. Gukunda ubugingo bwawe ukaburinda urupfu. Ubwo umwami azaba agarutse gutwara itorero, azajyana nabantu bafite ubugingo buzima, haba abapfuye ariko bafite ubugingo buzima ndetse nabazaba bakiriho. Bityo rero biradusaba kurinda ubugingo bwacu cyane kuko aribwo buzabona Imana.

Ibintu bitatu Imana iha umuntu wirinze ikibi

  1. Uburinzi bw’imana. Umuririmbyi yararirimbye ati “Imana niyo murinzi wawe wo kwizerwa niyo gicucu kiburyo bwawe gihoraho, izakurinda amajya n’amaza none no mu bihe bidashira”. Niwiringira Imana izakurinda ibihe byose izakurengera.
  2. Amasezerano y’ibyiza izabakorera. Umuririmbyi yararirimbye ati “unesha ibyaha azambikwa umwambaro wera, Yesu azavuga izina rye ku Mana mu ijuru (394 gushimisha Imana)”, ngiri isezerano rya mbere Imana iha umuntu wirinze ikibi(wanesheje icyaha) kandi si ubugingo gusa ahubwo n’ibindi byose dukenera tukiri mu rugendo Imana irabiduha.
  3. Umwuka wera. Yesu ajya gusubira mu ijuru yasize adusezeranyije umwuka wera ati: azenda ku bya Data(Imana) abibamenyeshe. umwuka wera atumenyesha iby’Imana idushakaho n’ibyo yibwira kuri twebwe izatugirira.

Ntimukemere kwigana ikibi kuko ukora ikibi wese uwo ari uwa satani kandi uhereye kera kose abantu bagiye bakora ibibi bose bagendaga babona ishyano kandi iherezo ryabo rikaba ribi. Bamwe batwitswe n’umuriro, abandi ubutaka burasama burabamira n’ibindi nkuko bibiliya ibigaragaza ( kubara 16 :1-36).

Nuko twirinde kuko tugeze mu gihe cya nyuma, ibyabaye kubatubanjrije bakoze nabi bakagira iherezo ribi bitubere isomo maze twirinde uko tugenda ndetse nuko dukora(“Imana idushoboze”)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *