Nubwo utarumenyereye ariko iryo ufite mu mvumba biraziranye

1Samuel 17:49 Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera,arikocora umufirisitiya mu ruhanga ririgitamo,yikubita hasi yubamye.

Bene data dusangiye gucungurwa n’amaraso ya yesu, mbanje kubasuhuza mu izina ry’uwatubambiwe ku musaraba akadukuraho urwandiko rwaturegaga akiherezaho amahanga yose akavuga ngo abarushye n’abaremerewe muze mbaruhure. Ngarutse kukwibutsa ko nubwo urugamba uri kurwana utarumenyereye ariko ibuye dufite mu mvumba riziranye narwo, rirekere wowe gusa rikwereke kunesha muri kristo yesu, amen

Bene data, dushimiye Imana ihora iturangaje imbere ikaduha kuneshereza muri kristo yesu, ndifuza kubwira wowe uri kurwana urugamba ariko ukaba ufite n’imvumba irimo akantu(ibuye) itabereye aho gusa, cyane ko utakabakabamo ntakirimo washyizemo kdi iyo dusenga twegeye Imana igenda ishyiramo ikatubwira ko; izagendana natwe,izatuneshereza,urugamba atari urwacu,duhumure,dukomere,ko izamenagura inzugi z’imiringa,ibihindizo by’ibyuma izabicamo kabiri,izakenyuruza abami ikadukenyeza,nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagira icyo idutwara,ko n’umusatsi wo ku mitwe yacu ubazwe ntawakuraho na kamwe itabyemeye,ko bazawucana ariko ntutwotse,tuzayanyuramo ariko ntadutembane,……nubwo ubifite ukabona urugamba rurushaho guhindura isura cg gukomera cyane humura ku gasongero ku musozi niho haterera cyane arko kaba kagiye kurangira. Bibiliya itubwiye amakuru y’umusore witwa dawidi watoranijwe n’Imana gusa mbibutse ko iyo uzasimbuka harehare ubanza gusubira inyuma cyane bitewe nuko hangana kdi siko bose bahasimbuka keretse abatoranirijwe kera bagatsindishirizwa bakagira Imana ya yakobo ho umutabazi nibo bahindura baka amasoko kuko uwiteka agerageza abakiranutsi gusa(zab11:5), wikibaza impamvu ari wowe ugeragezwa wabaye uw’ubutayu gusa butarangira reka nkubwire ko nta butayu nta kanani(igihugu cy’amasezerano),kdi biterwa n’ikimenyetso twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura(efeso1:14),yesu yaragihawe kimujyana mu butayu kugeragezwayo na satani(matayo4:1),dawidi bayamusutseho agana iy’ubutayu gufata andi masomo ku idubu,intare,…..kugira ngo azabone ubukiza abisiraheri goriati wabazengereje imyaka 20 badahumeka.
Kugira urutonde rw’intambara zitarangira si ikimenyetso cy’uko Imana ikwanga kuko ibibazo byinshi bigira n’ibisubizo byinshi, ushobora kubana na sawuli mu buzima bwawe aguhiga wamucurangira akakwitura amacumu wakora ibyiza byose akakwitura ikibi, idubu nayo mu butayu uragiye ntiguhe amahoro wagira ngo irasibye hakaza intare yewe wagira ngo urabitorotse kubera Imana ukaba ugeze aho uhura na goriati w’igati umenyereye iby’urugamba ndagutangariza ko irinda ab’isiraheri ihora iri maso idasinzira, iyadukijije sawuli, intare,idubu tukaba tukiriho ntiyaryama twashira ifite imbaraga zo gucyahisha ijambo imiyaga yose yadutera igihe turi kumwe nayo mu bwato. Niba iharyamye humura iri ibwerekeza(mark4:39)niyo mpamvu itawurekura wose waduhitana ahubwo uwo yemeye urapimye ntacyo wadutwara dukomeze urugendo tumufite ibwerekeza.

Wirwanisha imyambaro ya sawuli ngo intsinzi izamwitirirwe ahubwo genda ubyawe n’Imana ukijijwe rwose iyabikubwiye niyo kwizerwa no kubikora izabikora, jya wiyambura ibikuremerera wirwanisha izo utamenyereye abandi bakoresha, twebwe intwaro z’intambara yacu si iz’umubiri ntitunarwana mu buryo busanzwe(2korint3-4) menya ko iyagusimbukije intare n’idubu ikiri kumwe nawe. Dawidi yarabyibutse byose ageze imbere y’umufiristiya asanze nta masezerano,nta mana nzima,nta kimukingira afite, ahita ahanura ubwoko bw’urupfu ari bupfe (1sam17:46-). Dawidi yagiye nta nkota ahubwo yibuka ko mu mvumba ye yashyizemo ibuye rirushaho gukomera, petero arihishurirwa yaravuze ngo niwe buye rizima rikomeza imfuruka ryanzwe n’abantu ark ku mana ryaratoranijwe(1peter2:4) ahita asoza urugamba atararurwana kuko yagiye afite P.O ya yesu aba arimo amutera kdi niwe kunesha kwacu, abafiristiya ntibagira ibuye,iyo ntambara ntibayizi barwanisha amagare,amafarashi,shinge na rugero ariko twebweho twiringiye uwiteka.
Mwene data , tinyuka usuzugure goriati utagira ikimukingira mu ruhande rwe, nubwo afite iterabwoba ryinshi ariko iri kumwe natwe nicyo yatunyurije mu butayu, tekinike twigira mu butayu abafirisitiya ntibazigira nubwo nta myitozo isanzwe y’urwo rugamba ariko ibuye dufite rirayizi yose nkuko yageragejwe cg yababajwe atyo abasha no gutabara abageragezwa bose, jya muri position urirekere gusa rizi aho rihera umufiristiya mu ruhanga kugira ngo agwe yubamye kuko uwiteka akomeye ntawundi bazasangira icyubahiro,yahawe izina risumba andi mazina yose, wowe kabakaba mu mvumba ukuremo ibuye naho urugamba ni urw’uwiteka, we banze ryo kwizera, amen

Ev maombe [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *