Nyurwa na nimero yawe by Ev maombe

Itimoteyo6:6-10 : icyakora koko kubaha uwiteka iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi.

Bakundwa ncuti z’umusaraba dufatanije gucungurwa n’amaraso ya yesu nongeye kubasuhuza mu izina ry’uwatubambiwe ku musaraba akaba impongano y’ibyaha byacu akitwa ikivume kubwacu kgo twe abatari ubwoko tube ubwoko(1peter2:10) dutunze imitima inyuzwe muri kristo yesu.

Uhereye kera Imana inezezwa kdi yishimira ubudasa ku bantu no ku bintu kgo byose byuzuzanye ndetse bikenerane byerekane urukundo rwayo muri kristo yesu. Imana nta muntu ijya iha ibintu byose kuko ishaka gutoza abantu gukenerana no kuzuzanya nkuko ingingo zitandukanye zigize umubiri umwe zikora imirimo itandukanye ariko zikuzuzanya. Ku Bambara inkweto zifunze iyo ubukure bwawe n’urwego ugezeho ikirenge cyawe cyambara 7 ikagukwira maze ukambara 8 irakujabuka ndetse iyo wambaye 6 irakurya kuko atariyo igukwiriye, niyo mpamvu ari ngombwa kunyurwa na nimero yawe ukayikunda. Iyo ubayeho utanyuzwe n’ubuzima urimo uyu munsi ugashaka kubaho uko utangana birakuvuna kdi bikakuzanira ingaruka zitari nziza. Kdi biragorana iyo ubana n’abantu mudahuje nimero ugahora ushaka kwambara nimero zabo.

Ku kigo kimwe cy’ishuri habayeho umukobwa wari mwiza cyane agakunda kwambara imyenda y’umweru iteka kdi agafunga hose kuburyo utabona umubiri we amaboko n’amaguru byose bifunze, ndetse agakaraba mbere y’abandi bose kko babyukaga yabirangije,ubwiza bwe rero bwatumye abantu benshi bamushakaho urukundo ari abarimu ndetse n’abanyeshuri bandi ku buryo bageze aho babipfa, abakobwa bagenzi be bakamugirira ishyari bagashaka gukundwa nkawe ariko ntibikunde ariko we ntagire uwo abwira ibanga ry’ibiri muri we kuko ntawaruzi ubuzima bwe. Rimwe umukobwa umwe amubyukaho kare agiye gukaraba akimwirabukwa muri douche abura aho areba arasakuza cyane kuko yasanze umukobwa yaramunzwe umubiri wose ari ibisebe aba yatwikiriye kubera indwara yari arwaye kdi igeze ku rwego rukomeye maze asohoka amwinginga ngo atagira uwo abibwira ariko ntibyakunda abisakuza aho barara ndetse bigera mu buyobozi bw’ikigo bamutumaho maze abantu bose barabimenya abifuzaga kumera nkawe ngo bakundwe bose barumirwa, abamukundaga babipfa n’abandi nabo barikanga bimuviramo kumwirukana kubera intera byari bimaze kugeraho, bene data ni ngombwa ko umuntu wese anyurwa n’uko ari ,ateye,afite kuko akari munda y’ingoma kamenywa n’uwayibambye akayitanaga. Mbere yo kugira uwo wifuza kuba we banza umenye kdi wifuze kugira ibitumye aba uwo ariwe, kuko inzira n’ibyo tunyuramo aribyo bidutegura kugira abo tubabo kdi ahanini zigora ubuzima bwacu,si izo kwifuzwa,ibitugaragaraho inyuma bitandukanye n’ibyo twiyiziho imbere. Iyo umuntu abaho mu buzima butanyurwa hari amasezerano Imana imusohoreza ntamenye ko yasohoye ahubwo akaguma yishyuza kuko uko yifuza atariko yabonye ahubwo nuko ari ntacyo kumubwiye, bituma kdi hari abadayimoni b’inyatsi bamutera bakamubaho akarande kubwo kutanyurwa.

Bibiliya idusaba kugira umutima unyuzwe kdi unejejwe n’uburyo Imana yaduteguriye kuko buba burimo ibanga ry’umugambi w’Imana kdi mwiza kuri twe.Pawulo yari umuntu wize kubaho afite ibimusaga,kdi nanone afite ubusa ariko akubaha Imana ndetse muri byose akanyurwa, yandikira timoteyo yamumenyesheje ko kubaha Imana bidahagije ahubwo iyo hiyongeyeho kugira umutima unyuzwe bivamo inyungu nyinshi. Iyo wifuje kuba mu buzima bw’igihe utarasohoramo uhura n’ingaruka z’igihe mu gihe urimo bikakuvuna bikagutera kwaya no gutuka Imana ko itakuzi. Menya neza ko ibintu byose Imana yabiteguriye igihe cyabyo kdi tugenda tubibona tubihawe n’igihe, iyo igihe cyabyo kitaragera kuri wowe menya neza ko ugomba kunyurwa n’iby’igihe urimo. Twese dusohora mu bihe byacu mu gihe n’uburyo butandukanye kuko ibihe twatangiriyemo nabyo bitandukanijwe n’uburyo twabitangiriyemo,niyo mpamvu gucunga no kumenya igihe cyawe ari byiza kuko tubinyuramo turi na nyiribihe ariwe ubitegeka kuko ibihe n’ibibizamo bitaruta nyirabyo turi kumwe. Imana yashimye kuduhera ibintu mu bihe bitandukanye ariko bivuye ahantu hamwe ariko ntibizire rimwe. Imana Yatwihaye nka nyiribihe ibinyujije muri kristo yesu kgo ibihe n’ibyabyo bitadutera ubwoba. Ubwayo yitwa alufa na omega, ikaba itangiriro n’iherezo, yahozeho iriho kdi izahoraho(ibyah1:8) ntabwoba igira bw’ibihe kuko ninayo ibitse imfunguzo zose ifite ubutware ku bintu byose, yibwiye yohana ngo’ndi uhoraho,icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose kdi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu(ibyah1:18), ubwe amavi yose azapfukama mu izina rye ari ay’ibyo  mu ijuru cg ari ay’ibyo mu isi cg ay’ibyo munsi y’isi, kdi indimi zose zihamye ko yesu kristo ari we uwiteka ngo Imana data wa twese ihimbazwe(abafili2:10-11). Yeguriwe byose kdi nta na kimwe kitaremwe nawe(yohn1-) ibitubaho n’ibyo dusaba bibitswe nawe., yemeye kuganduka atubatura mu bubata bw’umwijima wa satani,adukura ku ngengabihe ya satani , atwinjiza mu mucyo w’itangaza aduha ingengabihe ituruka iwacu mu ijuru,kubw’imvura n’izuba byo mu ijuru dushobora kwera imbuto ashaka,tuyoborwa nawe mu bwami bwe mu gihe cye cy’iteka ryose.

Niyo mpamvu dukwiriye kumenya ko ibitubaho byose biva mu kuboko kwayo kuko ariwe soko y’ibintu byose, imigisha yo mu gakiza k’Imana kubw’ubuntu twarayihawe, twayihawe mu gihe twihanye ibyaha imbere y’umukiza yesu, muriwe nimwo twuzuriye ariwe mutwe w’ubutware bwose n’imbaraga zose(abakolos2:10). Iyo ibintu twifuza cg dusaba Imana igihe cyabyo kitaragera bidutera kwivovota tugashaka kwicira inzira tukabaho tutanyuzwe n’ubuzima tubayemo kdi tukabibonamo akarengane kavuye ku mana , ibyo byose bikaduhuma amaso ntitubone cg ngo tumenye umugambi w’Imana kuri twe, igira icyo yitumye ntawubasha kuvivuguruza icyo umutima wayo ukunze nicyo ikora kko ariyo isohoza icyo nategekewe(yob23:13)ariko izi inzira nyuramo nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu(yob23:10)kuko ntakibasha kurogoya imigambi yayo yose(yob42:2). Imana iduhe kunyurwa na nimero z’ubuzima butandukanye tubamo kuko bizatuviramo inyungu nyinshi kubwo kubaha Imana muri kristo yesu, amen.

IMANA IBAHE UMUGISHA                 EV MAOMBE THEOGENE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *