Amateka

Amavu n’amavuko ya CEP UR-Nyarugenge

Amashuri makuru ya khi na kist yatangiye mu myaka y’1996 n’ 1998,(ubu akaba ari amwe mu mashami agize KAMINUZA Y’ U RWANDA Ishami rya Nyarugenge nk’ uko byahinduwe kugeza ubu). Abanyeshuri bigaga muri ibi bigo bari bafite byinshi bahuriyeho nka restaurant, igipangu kimwe n’ ibindi, kubera ko ayo mashuri yari atuye hamwe (ataragirwa amwe mu mashami agize KAMINUZA Y’ U RWANDA Ishami rya Nyarugenge ) ni nacyo gituma amazina imiryango myinshi y’abanyeshuri yitirirwaga KIST-KHI.

Mu mwaka w’ 1998 abanyeshuri bigaga mu bigo byahoze ari KIST na KHI bagize 90% by’ abanyeshuri bakomoka mu itorero rya pantecote ry’u Rwanda (ADEPR) babaye mu miryango yitwa RAJEPRA mu mashuri yisumbuye bagize igitekerezo cyo gushyiraho itsinda ryo kubafasha kwita ku buzima bwabo bw’ umwuka no gukora umurimo w’Imana, iryo tsinda baryitaga GPE (Groupe de Priere et d’ Evangellisation ). Mu gihe cyaryo iri tsinda ryakoze ivugabutumwa muri ibi bigo ndetse no hanze yabyo kuburyo rya bereye urumuri abanyeshuri bo mu zindi kaminuza ndetse no mu mashuri makuru.

Mu mwaka w’ 2001 hatangiye kubamo utubazo dushingiye ahanini kumyifatire yihariye y’abanyeshuri b’ abapentecote bo muri ADEPR itaravugwagaho rumwe . Ibyo byatumye bamwe biheza ntibagira aho baherera bityo imikorere itangira kuzamo agatotsi bikanagora abanyeshuri b’abapentecote bavaga ku KIBUYE mu ishuri ryahoze ari  KHI/NYAMISHABA  kuberako babaga basanzwe bakorera mu muryango w’ abanyeshuri b’Abapentecote biga mu mashuri makuru na kaminuza (CEP: Comunaute des Etudiants Pentecotistes ).

Habayeho ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza abanyamuryango ba GPE, itorero rya ADEPR NYARUGENGE ryabaye hafi impande zombi zari zishyamiranye muri GPE.  ku itariki ya 16 Gicurasi 2004 haba inama yahuje abanyeshuri b’abapentecote (ADEPR) bigaga mu byahoze ari KIST na KHI ikaba yari iyobowe n’ uwari umushumba w’ itorero rya ADEPR Nyarugenge Rev. Past .USABWIMANA Samuel. Bimwe mu byavuye muri iyo nama n’ uko mu byahoze ari KHI na KIST hatangizwa umuryango w’ abanyeshuri b’ abapentecote ariwo CEP KIST-KHI, Hanashyirwaho abayobozi b’inzibacyuho aribo Diyakoni UWIZEYIMANA Jean de Dieu na Diyakoni Ngendahimana Venuste.

CEP KIST-KHI yatangiranye ibibazo bitandukanye birimo gutinda kwemererwa gukora nk’umuryango, ariko Imana igenda ibafasha,  mu mpera z’umwaka wa 2005 nibwo yaje kwemererwa gukora nk’umuryango ufite ubuzima gatozi.