CEP UR Nyarugenge

IRIBURIRO

CEP UR-Nyarugenge ni umuryango w’ abanyeshuri b’aba Pentekote biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ( Nyarugenge Campus), witwa CEP UR-Nyarugenge mu magambo ahinnye y’igifaransa “Communauté des Etudiants Pentecôtistes (ADEPR) de l’ Université du Rwanda, campus de Nyarugenge” (wahoze witwa CEP KIST-KHI).

Icyicaro cy’umuryango kiri i Kigali, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge kandi uyu muryango ukorana by’umwihariko n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR).

 

 

INKOMOKO Y’ IMYIZERERE Y’ UMURYANGO

Imyizerere shingiro y’Umuryango tuyikomora ku myizerere-shingiro y’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda  (Eglise de Pentecôte au Rwanda) ADEPR.

ABAGIZE UMURYANGO WA CEP UR Nyarugenge

Abanyamuryango ba CEP UR Nyarugenge barimo ibyiciro bikurikira:                                                          Abanyamuryango-remezo,abanyamuryango bungirije, abanyamuryango barangije kwiga, n’inshuti z’umuryango.

  1. Umunyaryango-remezo (Membre effectif) ni umunyeshuri wese w’ umu Pentekote mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR); azana icyemezo cy’Itorero aturutsemo akabyemererwa n’inama rusange y’Umuryango amaze gusomerwa amabwiriza agenga Umuryango.
  2. Umunyamuryango wungirije (Membre adhérent) ni umunyeshuri wese wo mu itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) utujuje ibyangombwa byose byavuzwe haruguru (1).
  3. Umunyamuryango warangije kwiga (Post cepien) ni umuntu wese warangije kwiga abarizwa mu byiciro 1 na 2
  4. Inshuti z’Umuryango (Amis de la Communauté) ni umuntu wese cyangwa umuryango wemera amahame-shingiro ya CEP UR-Nyarugenge (reba Iriburiro), akaba yemerwa n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) akanafasha umuryango mu bikorwa no mu bitekerezo.

INTEGO Z’UMURYANGO (OBJECTIFS)

  1. Gukomeresha abanyamuryango gusenga, kwiga Bibiliya, amahugurwa, ibiganiro, imyiherero n’ibindi bikorwa bigendanye n’iyamamaza-butumwa bwiza tugendeye ku murongo w’imyizerere y’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR).
  2. Kubwiriza ubutumwa cyane cyane mu mashuri makuru na Kaminuza, ayisumbuye n’ahandi hose hakeneye ubutumwa bwiza; hakoreshejwe amateraniro, ibiterane n’ubundi buryo bwaba buboneye mu ivugabutumwa (Films, Conférences, …)
  3. Guhamagarira abanyamuryango gukora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha ababaye.
  4. Guteza imbere Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge mu mashuri makuru na Kaminuza, mu mashuri yisumbuye, mu Itorero no muri Sosiyeti nyarwanda muri rusange.