Sobanukirwa ko uri uw’ agaciro

Abantu baravuga ngo” ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntanicyo watumarira.” Ariko Imana ikavuga ko, ”Waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe……

Nakuze nkunda gukina umupira wa baseball mu ikipe y’abana ngenda nzamuka ngera muyo mu cyiciro cya mbere kandi rwose nari umuntu wubashywe mu ikipe, nibwiraga ko nzakina no mu ikipe yo mu irushanwa rikomeye. Ariko ngeze mu mashuri yisumbuye, cyari ikindi cyiciro kandi cyo kwerekana impano yanjye. Ubwo nageragezaga kujya mu ikipe, twari abantu 150 bagombaga gutoranywamo 20 gusa bo kujya mu ikipe.

Ntago nzibagirwa umunsi umutoza yahamagaraga ubwo twari mu cyumba cy’ imyitozo (gym) ashaka abagomba kujya mu ikipe. Yatangiye guhamagara amazina umwe kuri umwe. Sinigeze numva iryange gusa nari mfite ikizere rwose ko ndi ku rutonde, numvaga ari njye ugiye gukurikiraho,  uko yahamagaraga amazina menshi niko numvaga ncika intege. Hanyuma aravuga,” aha, hari izina risigaye.” Yahamagaye iryo zina, ntago yari njye. Naratunguwe cyane rwose. Yarambwiye, “ Joel, nifuzaga kuba nagushyira mu ikipe, gusa uracyari umwana, ntago uri mukuru bihagije.” Ariko icyo gihe nari muto mu gikuriro ku buryo niyongeyeho nka inch esheshatu (ni ukuvuga nka cm 15.240) ndangije amashuri yisumbuye.

Nyuma y’ ibyumweru n’ amezi make, ayo magambo yongeye kunkomanga ku mutima nanone.”wumvise ibyo umutoza yavuze? Uracyari muto cyane! Ni ukuvuga ko ubwo hari ikitagenda neza, Ntago wabibasha rwose.”mwumvise ukuntu ijwi ritari ryiza rifata umwanya munini? Nutita ku byo gucunga ubuzima mu mitekerereze yawe, buri gukomereka kose, kunengwa,  kuvugwa nabi kose bizajya  byongera kandi bigaruke mu buzima bwawe. Nakomeje kugeragezwa no kudatekana, kumva ko ntacyo nshoboye, ntakaza kwigirira icyizere. Ariko kandi nagombaga gukomeza kwibuka ko ”ashobora kuba yavuze ko ndi muto, gusa ndazi ko Imana yandemye gutya kubw’ intego. Ashobora kuba yaravuze ko ntakwiriye (ntashoboye) ariko ku Mana ndi uw’agaciro. Bashobora kuba banyigijeyo (bantaye), ariko Imana ikavuga ko inyemeye.” burya abantu bashobora kuguhahana ariko Imana ikwemera.

Muri 1Petero 2:9 ”mwatoranijwe n’ Imana ubwayo.” Abantu bagusiga, abantu bakwima agaciro. Ariko wibuke, Ufite uruhare runini mu ku kwitaho(Imana) ariwe wagutoranije. Ibyo bivuze ko utari impanuka. Imana, ku mpamvu yarakurebye iravuga “Ndamutoranije, ni umwana wanjye, uyu niwe nshaka mu muryango w’abana banjye”

Abantu bashobora kukubwira  ngo, “ Ntukwiriye.” Ariko Imana ikavuga ” uri urugero rukwiye kuri njye” abantu bavuga ,” ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntanicyo watumarira.” Ariko Imana ikavuga,” waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe,umeze, neza umuhanga, mbese uratangaje.”

Igihe cyose twumvise ikiyumviro cyo gutabwa Kandi ryose birababaza,ariko ntidukwiye kumva rwose ducitse intege ngo dutakaze ibyiyumviro byacu by’ agaciro, imyitwarire yacu, kwirenganya ngo hari ikitagenda neza kuri njye, woya ngombye kumenya ko , ugenzura isanzure, ariwe unyitaho. Nshobora kudatoranywa n’umutoza, umukoresha, cyangwa inshuti , ariko nkatoranywa n’Imana Isumba Byose; kandi yavuze ko umugambi wayo kuri njye ari ibyiza atari ibibi, kugirango antegurire ahazaza ndetse n’ikizere.”

Ndazi ko bamwe muri mwe mwanyuze mu bitandukanye mu buzima bugoye. Ariko hari icyo nize. N’ubwo ubuzima budaca mu mucyo, Imana yo ni inyakuri . utazagenda wibwira ko nta cyiza cyaturuka  kuri wowe, ahubwo noneho tangira wibone nk’usindagijwe n’Imana –uwagaciro, uwogukundwa,ufite byinshi yafashisha abandi- hanyuma Imana yavuze ko izagukubira. Bivuze ko izahindura ubuzima bwawe ishuro ebyiri bwiza kuruta uko bwari kumera iyo utaza kuba waranyuze mu bihe nkibyo wanyuzemo.

Ariko none mwirinde, ntimwemere ibyo ari byo byose byatuma munyagwa ahazaza hanyu ndetse byatuma mwumva ubuzima bushaririye, ntacyo mushoboye. Oya, mumenye ko muri abana b’ Imana isumba byose. Agaciro kanyu ntikava mu bantu cyangwa mu byagezweho; ahubwo kava ku Muremyi. Ngaho noneho ongera utuze, witekerezeho, wigirire icyizere. Imana yavuze ko izafata ibyari imibabaro yawe ikabihindura ibitwenge. Nugumana uyu murage wo kwizera, Imana izongera kandi nanone igushimishe. Izagushyira aho wakabaye uri. Oya ntago natoranijwe nk’ umukinnyi mu ikipe uwo mwaka. Inzozi zanjye zo gukina mu ikipe y’ikigo ntago zagezweho. Ariko urabizi nyuma y’imyaka 30, nari mpagaze muri stade I Yankee! Ntago nakinaga umupira. Imana yari yafunguye andi marembo ya minisiteri yacu nibwo twari dufunguye “Night of Hope event” (igikorwa cy’ijoro ry’ibyiringiro), kandi rwose nari nshoboye guhagarara nkomeye nkabwira abantu ibihumbi by’ abantu kugira neza kw’Imana ndetse n’ umugambi mwiza ifite ku buzima bwabo. Cyari igihe ntazibagirwa kandi koko cyari kimwe mu bihe bikomeye by’ubuzima bwanjye.

Nshuti ,abantu bashobora kuguta, ariko Imana ikakwakira. Yaragutoranije,kandi niyo yita cyane kuri wowe. Ifite inzira zo gukoresha kugirango ubone ibyiza! Kandi rwose ni byiza kuruta cyane uko twabitekereza!

kanda hano ubone kopi yawe ya pdf…

 

by Joel Osteen

 

Byahinduwe mu kinyarwanda na

Joseph Byukusenge

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *