“Nyanyagiza imbuto ku mazi, kuko ighe nigisohora uzayibona hashize iminsi myinshi,…Mugitondo ujye ubiba imbuto zawe,kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe,kuko utazi ikizera ariki cyangwa kiriya cyangwa ….
Mu isi dusohoyemo ubukene nibwinshi mubantu kuburyo niyo waba udafite amafaranga ntiwabura icyo ufashisha umuntu mugenzi wawe maze ukabona umugisha.
Hagaragaramo ingeri eshatu 3 z’abantu bafite ubukene ,kandi bose bakeneye ubufasha bwawe cg bwanje kugirango nabo babashe kubaho
Hari :
- Ubukene bwo mu marangamutima(harabafite ubukene bwo kubwirwa neza)
- Ubukene bwo mu bugingo
- Bwo mu bifatika
Ubukene bwo mu maranga mutima
Abantu bitewe nuko isi yangiritse usanga barangiritse amarangamutima kubera ibikomere hakewe ubujyanama bushingiye ku ijambo kugirango ihumure riboneke mu mitima Yesaya61:1 “yantumye kuvura abafite imvune zo mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe”
Ubukene bwo mu bugingo
Ubukene bwo mubugingo buterwa n’icyaha,ubu bukene ni indwara ikomeye ,zaburi 51:16”Unkize urubanza rw’inyama y’umuntu nibwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe” Dawidi yakoze icyaha bimutera kubura amahoro.
Umuririmbyi yararirimbye,ngo najyaga njya ku iriba ry’iyi si mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa amazi agakama ubwo,nuko nkayabura nkiheba,
Ubu bukene rero ni indwara ikomeye kuko hari ubushobozi butwambura twari dufite. “Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,umutima we ntubemo uburiganya.”zaburi32:2.
Nonese nta muntu uzi mwakoranaga umurimo ariko ubu watatswe n’ubu bukene ?nonese ubona ntacyo wamufasha? Ntiwamwibutsa aho imfunguzo z’ibyasezeranijwe nimufunguza ziboneka?ntiwamuha ubuhamya?ntiwamuykomeza ubu nabwo n’ubufasha kandi nicyo uhamagarirwa.
Ubukene Bwo mu bifatika
Ubu bukene bushobora gutuma umuntu atishimira Imana ,iyo dukora imirimo yo gufasha abakene bisa nkaho ari ukunyanyagiza imbuto
Nta muntu numwe wabura icyo yakora kuri aba bakene bombi
Ijambo ry’Imana imigani19:17 haravuga ngo:”ubabariye umukene aba agurije Uwiteka,Nawe Azamwishyura ineza Ye.”
Niryari rero wafasha umukene ukaba ugurije Imana?
N’igihe ubikoranye umutima utishakira indamu mbi,nk’icyubahiro,kuzuza CV yawe yuko ugaragara mu bantu,gukurikira unyungu n’ibindi ahubwo ukagira umutima nkuwari muri Kristo yesu
Abafiripi 2:5 haravuga ngo:”Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana ,Ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa ahubwo yisiga ubusa,..”
Abantu benshi barafasha ariko nyamara wagenzura ugasanga ugasanga babikora ari ugutega umuntu iminsi bitewe n’inyungu bategereje mu muntu babona azavamo,abandi babikorera gushimwa,abandi kuzuza CV zabo ibintu byose ubu byabaye imibare
Ariko mwibukeko Imana itazakora ikosa ryo guhembera umuntu Imirimo itabanje kuyipima ko ishyitse
Nuko rero itonde udakoresha igihe cyawe mu bitagufitiye umumaro,kuko imirimo dukora dutegereje inyungu ntakindi dukuramo keretse ibikomere gusa.
Mureke dukore imirimo myinshi tugifite uburyo, ikindi twitonde twe gukorera indamu zangirika ahubwo tugire wa mutima wita kubakene ,abababaye indushyi kuko nibwo tuba tugurije Imana
Iyo ufashije idushyi kwiyakira ukamuremamo ibyiringiro ,iyo uhuguye umuntu wajyanwe kure yubwiza bw’Iman ufite ubukene bw’Ijambo ry’Iman ,iyo ufashe ubutunzi bwawe ugafasha umukene ibyo byose ni ugufasha kandi byose bifite ingororano ikomeye iyo ubikoranye umutima w’urukundo ntazindi ndamu ukurikiye .Imana Idushoboze
EV Habumuremyi JEAN Paul