Tugume mumucyo by Ev Alex Ndayisenga

 

“Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabihisha.”
(Yohana 12:36)

Yesu ashimwe Benedata kandi ahimbazwe cyane,
Ijambo ry’ Imana riravuze ngo mwizere Umucyo mugifite umucyo, Nibyo birakwiriye, ark umucyo ninde?

πŸ‘‰ ” Muri we (Kristo) harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.
Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.”
(Yohana 1:4-5)

Uwo Mucyo ni Yesu Kristo, Mugenzi wanjye, ngo muri Kristo harimo ubugingo, yego harimo ubuzima kandi nibwo bwari umucyo w’ abantu.
Imana ishimwe kandi rwose turayishimiye, njyewe ndayishimiye kuko uwo mucyo wamviriye. Nawe se warakuviriye? Nawe se wari mu mwijima nkanjye? Dufatanye gushima. Hallelujah

πŸ‘‰ “Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.”
(Abakolosayi 1:13)
Twakijijwe ubutware bw’ umwijima tumaze kwizera uwo mucyo, impano ikomeye Imana yaduhaye ni aho gutura hashya, ese wahabonye? Ngo ni mu bwami bw’ Umwana we akunda cyane, mbega ahantu heza ho kuba rwose ni heza kdi hari ibyiza.

Tucyari ku mwe n’ Umucyo, yego rwose Kristo aracyategereje abamwizera ngo nabo bahinduke abana b’ Imana, rwose ndishima cyane kuko ndi Umwana w’ Imana. Mbega ukuntu ari byiza we, biranezeza cyane.

Hari ikibabaje kdi rwose kirababaje
πŸ‘‰ “Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.”
(Yohana 1:5)
Ese aho waba wamenye umwijima uvugwa aha? Ushobora kuba utari ubizi ariko ni isi, rwose ni iy’ isi Bibiliya nkoresha ya ESV (English Standard version) ibivuga neza. Isi niyamenye uwo mucyo niyo mpamvu hari abakiri mu mwijima wayo kuko batemeye ngo bavirwe n’ Umucyo. Kristo hari benshi batamwizeye kandi niwe Mucyo utanga ubugingo, Imana ishimwe ko wamwizeye wowe.. kuko wamaze kuba Umwana w’ Imana, Kereka wowe utaramwizeye? Nawe wamwizera. AMEN

Benedata twizere umucyo tugifite umucyo kugira ngo tube abana b’ Umucyo, mbega ijambo ryiza rwose ni ryiza
Wowe wavuga ngo narawizeye rwose biranejeje cyane ngaho wumenyeshe abandi, ariko hari icyo dusabwa ni ukuguma muri Uwo mucyo (Kristo).

πŸ‘‰ “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.”
(2 Abakorinto 13:5)

Rwose ukwiriye kwisuzuma, ukigerageza, ese Kristo aracyari muri wowe? Ese urabizi? Wisubize ark ngo bitabaye ibyo waba ubaye ugawa, Ariko tugumemo nanjye mfite icyo kifuzo ndumva nshaka kuguma Muri Yesu.
Imana inshoboze, nawe se ufatanije nanjye? Rwose Imana igushoboze. AMEN KANDI AMEN!

IMANA IBAHE UMUGISHA.

Ev. Alex Parfait NDAYISENGA

-->