UBWAMI BWO MU IJURU BURATWARANIRWA (Part 1)

AMATERANIRO YA CEP-UR-NYARUGENGE ku wa 29 Kamena 2023

ITERANIRO RYOSE


Uyu munsi w’umugisha twongeye guterana duteranira mu nyubako yitwa Muhabura iri mu ishuri rya kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) mu cyumba cya P001 kiba muri iyo nyubako.

Amateraniro yatangijwe n’umuyobozi wa gahunda IRADUKUNDA David atangira asenga maze turirimba indirimbo ya 5 mu ndirimbo z’agakiza ivuga kutibagirwa igihe twakizwaga ubwo Yesu yinjiragaga muri twe.
Nyuma umuyobozi wa gahunda yakiriye Elim Praise&worship team (itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana) ridufasha mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana tuvuga ko nta wasa na Yesu mu isi no mu ijuru kandi amavi yose akwiye gupfukama Imana igashyirwa hejuru.

IRADUKUNDA David


Umuyobozi wa gahunda IRADUKUNDA David yakiriye umuyobozi w’umuryango ngo atwakire mu materaniro maze akomerezaho yakira n’abanyeshuri bashya batakiriwe ku cyumweru kugira ngo nabo babe abanyamuryango ba CEP-UR-NYARUGENGE.
Umuyobozi yakomerejeho yakira korari Nazir na Korari Gilgal tunatanga amaturo


NAZIR Choir yatubwiye ko bazahimbaza Uwiteka maze bamwamamaze, bamuvuge abatamuzi bamumenye kandi akomeye ari n’umunyembabazi kandi ineza ye ihambaye kuko ibyo uwiteka yakoze ntacyo twabona tumwitura kuko yaduhaye ubuzima, aduha amahoro n’ibindi byinshi gusa tumuhaye icyubahiro nk’ikimenyetso cyo kumushimira.

NAZIR CHOIR


Gilgal Choir yatubwiye ko umucunguzi wacu ariho kandi amaherezo azahagarara ku isi maze amaso yacu akamubona kandi tuzaruhuka umwami Yesu n’agaruka agaca intambara tukibera mu mahoro. Kandi tuzafatanya n’ibizima kuvuga ko ari uwera kandi duhore tumuramya tuzamure icyubahiro cyayo.

GILGAL CHOIR


Umuyobozi wa gahunda yakomeje yakira umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor Anastasie NSANZURWIMO

Pastor NSANZURWIMO Anastasie


UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA


Matayo.11:12
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukugeza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Yakomeje atuganirira maze atubwira inkuru y’ukuntu yiga mu mashuri yisumbuye bari bafite umwarimu w’umunebwe wajyaga ajya kwigisha maze akareba inkuru ziryoshye gusa ntahere ku murongo maze bageze mu kizamini babaha ikibazo cyari gifite amanota menshi, kivuga ngo numara gusoma iyi nkuru wandike umutwe wayo maze birabananira barasibira kandi bari barize kandi bari gusubiza igisubizo gito cyane kuko cyari cyoroshye.
Rero natwe dufite abavugabutumwa benshi kandi batwigisha bitandukanye harimo n’abavuga uko tuzitwara turi mu ijuru aho kutwigisha uko tuzitwara mu nzira itugeza mu ijuru
Yatubwiye ko yasomye ibitabo bitandukanye bivugwa ku nkuru z’ubwami bw’Imana kugira ngo abashe gusobanukirwa neza. Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bw’Imana
Yakomeje atubwira ko Yohana Umubatiza yari afite akazi ko gutegereza Yesu (kumutegurira inzira), buriya nawe yari afite ibindi byinshi ateganya gukora agiye kubona abona baramutwaye bamujyanye kumufunga kandi yari ataramenya ko uwo yari ategereje yahageze ariwe Yesu Kristo
Pasiteri yongeye atwibutsa uburyo twiga cyangwa twize amahame(theories) atandukanye y’abantu bavumbuye harimo nk’ihame rya Newton,Einstein n’abandi ariko ihame (theory) rya Yesu riratunanira.
Yatubwiye indi nkuru y’ukuntu hari igihe bajyaga batekera abana ku munsi mukuru maze umunsi umwe abo bana barabwirana baza ari benshi kandi ibiryo byari bike maze umwe war’umeze nk’aho ari mukuru afite imyaka 9 arikumwe na bashiki be bato babiri aratwarana(akabyigana) ashaka gutora ibiryo ndetse no kubona ibya bashiki cyane maze pasiteri amubonye aramubaza ati se “ko uri kubyigana cyane byagenze bite?” Uwo mwana amubwira uburyo mama we yasize adatetse nta n’igikoma yabahaye maze akababwira ngo uwo munsi bararya ku rusengero, rero bituma akomeza guharanira kubona ibyo kurya kuko nta handi yari yizeye yakura ibindi.
Niyo mpamvu natwe abakirisito dukwiye gutwarana (guhatana) kugira ngo tuzabone ubwami bw’ijuru kuko ubwami bw’Imana butwaranirwa.

Ibintu 8 bisabwa kugira ngo tugere mu bwami bwo mu ijuru


1.Ubwoko bw’ingirakamaro (Nature of function)
1 Abakorinto.4:20
kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga.
Abaroma 14:17
kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.
Uwiteka n’umwungeri wanjye sinzakena ntango bisobanuye ko ari ubukene bwo mu isi umuntu atazagira kuko buriya umushonji arota arya. Iri jambo risobanuye
Yigeze kwigisha Ijambo ry’Imana maze abaza umwe mu bayobozi niba ibintu ari kwigisha biba byumvikana maze aramusubiza ari yego biba byumvikana impamvu n’uko bazagaruka ku munsi ukurikiyeho Kandi Koko byagenze gutyo. Rero dukwiye kumva ijambo ry’Imana tugamije gukomeza urugendo tujya mu ijuru kugira iryo jambo ridufashe kuzabaugeramo
2 Timoteyo 4:3
kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo,

  1. Guhora twiteguye
    Satani arabizi ko atakwigerereza umuntu ufite kwizera rero niyo mpamvu dukwiye kugira kwizera, buriya kwizera nacyo kiri mu bintu Satani yagerageresheje Yesu. Yesu yajyanwe n’Imana mu butayu kugira ngo ageragezweyo kandi Yesu yari amaze iminsi myinshi (40) atarya atanywa. Maze Satani abwira Yesu ati:”niba ufite kwizera tegeka iri buye rihinduke umugati” maze Yesu ntiyabikora amubwira uburyo umuntu adatungwa n’umutsima gusa. Akomeze amugerageza amubwira ngo simbuka ugwe hasi kuko handiswe ngo izategeka abamarayika bakuramire, maze Yesu aramubwira ati:” handiswe ngo ntukagerageze Uwiteka Imana yawe”.
    Umuvugabutumwa yatugiriye inama yo kudashyira Imana hasi kuko Yesu nawe atigeze areka Imana ari nacyo cyatumye Satani amutega ikindi gihe.
    Yatubwiye indi nkuru y’umugabo wapfuye afite imitungo maze abana batandukanye bakaza ari benshi bavuga ko uwo wapfuye ari Papa wabo maze babapima bagasanga yari afite abana batatu bonyine. Niyo mpamvu natwe dukwiye kugira akaremangingo ka Yesu kuko ariko kerekana ko dufitanye isano nawe.
    Isezerano rishya ritubwira gutanga imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana naho irya kera rikatubwira uburyo batangaga intuma cyangwa itungo ry’ibara rimwe bishatse kuvuga ko ari twe dufite akazi gakomeje ko gutanga umubiri yacu.
    Yatubwiye ko Kandi kuba abagaragu b’abantu (kwicisha bugufi) ariyo puromosiyo itarangira kuko iyo abantu bakuzamuye hashira amasaha make bakakurekura (bakakureka).
    Yongeye kutugira Inama yo kwirinda gusaba ibidasabwa kuko gusaba nabi niko gutuma abantu benshi basenga babaho nabi.
    Atanga n’urugero rw’umuntu waraye akanirirwa ku musozi asaba inyongezo (Bonus) kandi buriya impamvu batamwongezaga n’uko igituma bamwongeza atari agifite.
    Ijambo ry’Imana riravuga riti murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi, rero dukwiye gusaba neza kuko Imana ntacyo yatwima kandi ntidukwiye guhangayika kimwe n’umuntu udasenga kuko twe dufite Imana iduha ibyo dukeneye byose kandi Imana itugabira ibintu bizana ubugingo.
    Yasoje avuga ko ibintu 6 bisigaye azabivuga mu gice cya kabiri kiri ku wundi munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *