Yesu ashimwe, Gilal choir ibifurije ibihe byiza aho muri hose kandi tuboneyeho no kubibutsa gahunda y’urugendo rw’ivugabutumwa dufite mu itorero ry’akarere ka Rutsiro muri Paroise ya Congo-Nil umudugudu wa Congo-Ni. Turabibutsa ko tuzahaguruka i Kigali kuwa gatanu tariki 29/07/2016, TuKereKeza i Rutsiro aho tuzakorera umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.
DORE UKO GAHUNDA ZIPANZE:
kuwa gatanu, 29/07 Tuzahaguruka i Kigali twerekeza i Rutsiro.
kuwa gatandatu 30/07 tuzakora umuganda n’ibikorwa by’ururukundo twubakira/dusanira inzu abatishoboye muri ako karere. nyuma y’umuganda tuzakora igiterane cyagutse.
Ku cyumweru 31/07/2016 tuzitabira amateraniro azakuriKirwa n’igiterane gisoza.
Twifuza kuzabana namwe muri uwo murimo mwiza, muzaze tuvuge Imana. Erega hari impamvu ibidutera.
“kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise”Ibyak 4:20.
Iri n’itangazo riva mu buyobozi bwa Choral GILGAL. Imyiteguro irarimbanyije, kuri uyu wa 25/07/2016 ubwo twandikaga iyi nkuru Choral GILGAL yari iri muri repetition kandi rwose imyiteguro imeze neza, nkuko President Wayo NTIGURIRWA Fabien yabitangarije muri studio za Radio AUTANTIC kuri uyu wa gatanu 22/07/2016. Nahanyu nyu rero kuyiherekeza no kuyisengera kubatazabona uburyo