
Kuri iki cyumweru taliki ya 13/11/2022, mu masaha y’ikigoroba nyuma ya handover and farewell party. Nibwo muri salle ya MUHABURA P001 iri muri kaminuza y’urwanda ishami rya Nayarugenge hari hatangiye concert yiswe “UMUHAMYA LIVE CONCERT”.iyi concert isanganyamatsiko yayo igaragara mu gitabo cy’ibyakozwe n’intuwa 1:8 (“icyakora muzahabwa imbaraga umuwuka wera nabamanukira muzaba abagabo bo kumpamya i yesrusaremu, i yudaya n’isamariya yose no kugera no kumpera yisi”).
Iyi concert yari iyobowe na Ev. MAOMBE Theogene, yatangiye yakira Elimu praise and worship team mazebatangira baramya kandi bahimbaza Imana. Hanyuma ya Elimu hakurikiyeho umwanya wo kwakirana nyuma yo kwakwirana, umuyobozi wa gahunda yakiriye amakorari atandukanye haba ayo muri cep( Nazir na Gilgal choirs). maze batamira abant bari bitabiriye kandi banataramira Imana maze imitima ya benshi irahembuka.
Nyuma yo kuririmba kwaya makorari, Umuyobozi wa gahunda yakiriye ku ruhimbi chorale yabahyitsi yari yatumiwe ariyo “ISEZERANO CHOIR” maze nayo itamira Imana ndetse n’ubwoko bwayo.

Ijambo ry’Imana- Turi abahamya bibintu bine by Ev.Prof Samuel BYIRINGIRO
Muri iyi concert kandi hari hategenyijwe n’umwanya wo kumva w’ijambo ry”imana ryatambukijwe na professor Samuel BYIRINGIRO ryari rifite intego igira iti “Turi abahamya b’ibintu bine(4)”.

Twasomye muri Mariko 16:15 no muri Yohana 3:14-16
Wakwibaza uti ese ibyo bintu bine umukristo akwiye kuba umuhamya wabyo ni ibihe?
Nkuko byanditswe mu bibiliya mu butumwa bwa Yesu kristo uko bwanditswe na Yohana3:16 dusangamo aya magambo ndetse ibi bintu bose uko ari bine umukristo wese aba agomba guhamya aribyo:
- Urukundo. Buri muntu wese aba agomba guhamya ndetse no kwamamaza urukundo rw’Imana rukomeye urwo yadukunze rugatuma inaduha umwana wayo umwe w’ikinege ariwe kristo, urwo rukundi twese dukwiriye kurwamamaza hafi na kuri.
- Igitambo cyera( kwitangwa kwa Yesu). Dukwiye kandi guhamya gutsindishirizwa duhabwa kubw’umusaraba uwo yesu yabwambweho kugirango twebwe abari bapfuye tuzize ibyaha aducungure.
- Kwizera. Iyi ni intwaro ikomeye umukristo wese akwiye kugira kandi biradukwiye ko duhamya ibyo kwizera kwacu. Burya waruziko kwizera ari urufunguzo rufungura ibintu byose , kandi kwizera gufasha guhabwa ibyo wizeye. Burya ngo ah gusenga cyane udafite kwizera, wakwizera cyane kurusha gusenga. Rero mureke twese dufatanyize hamwe kubihamya.
- Ubugingo buhoraho. Iyi ni impano Imana yaduhereye ubuntu nyuma yo kwizera Yesu Kristo. Bityo rero biradukwiyo ko duhamya ko twahawe iyo mpano twahawe maze nabandi batarahabwa ubwo buntu kugirango nabo bahabwe ubwo buntu twahawe natwe.
Umwigisha prof samuel yagereranyije urukiko rwo mu isi nuwijuru maze agaragaza itandukaniro riri hagati yabyo asanga ko harimo itandukaniro rikomeye.
Ubundi mu rukiko rwo musi iyo umuntu yakoze icyaha, urukiko rwanzura akenshi ko umuntu wakoze icyaha ariwe ufungwa ariko urwo mu ijuru ho siko bimeze kuko rwo bafata icyaha bakarekura umunyacyaha. Ku musaraba Yesu yaravuze ati “nimuze mwese abarushye n’abaremerewe n’imitwaro y’ibyaha ndabaruhura”.
Burya waruziko harabantu bajya bareba umupira warangiye? Baba bazi uko byarangiye( ikipe yatsinze ndetse niyatsinzwe). Uku ninako bimeze ku mukristo wese w’ukuri kuko burya Yesu yanesheje satani( yatsinze satani).
Bamwe mu bari bitabiriye kandi bumvise ubutumwa bwiza maze barihana barahindukira bakira agakiza. Imana ishimwe yo yabanye natwe.Imana ishimwe yo yabanye natwe.