Nyuma yo gukora indirimbo nka ‘’Twuzuze,Uuranyuze, Ninde muhwanye, Nzahindurwa ndetse na Ushyizwe hejuru’’ Umuhanzi Etienne RUKUNDO akomeje kwagura impano ye yo kamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu bihangano bye.
Kuri uyu wa 17/04/2016 aganira n’umunyamakuru wa cepurnyarugenge.org aho yari avuye muri Studio gutunganya ibijyanye n’amajwi (sound mastering), ya dutangarije ko arimo akora indirimo izindi zigera kuri 4 nshya z’amajwi ngo akaba ateganya ko zizasohoka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, yadutangarije kandi ko afite gahunda yo gukomeza gukorera Imana muri ubu buryo bwo kuririmba, ahesha Imana icyubahiro aho yagize mu magambo ye ati “Niyemeje kuririmbira Imana, nkayishimisha ibyo mfite byose, umutima, ubwenge n’imbaraga zanjye zose.”
Yakomeje atubwira ko kandi ngo yumva azageza kure Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, intego ye ikaba ari iyo guhindurire benshi kuri Kristo Yesu bakamwakira nk’Umwami n’umukiza wabo.
Uyu muhanzi Etienne, Ubusanzwe Ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu mwaka wa 3 w’amategeko akaba kandi ari n’umuyobozi ushinzwe imiririmbire (Dirigeant ) mu itsinda ry’abaramyi ‘Elim Worship Team’ rikorera umurimo w’ Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote (CEP UR Nyarugenge). Abarizwa muri ADEPR Itorero ry’Akarere rya Gasabo.
Etienne yatangiye umurimo w’Imana akiri muto cyane ngo kuko yavutse iwabo ari abakozi b’Imana cyane ko mama we ari umudiyakoni mu Itorero rya ADEPR. Uyu muhanzi amaze kwandika indirimbo ijana na mirongo icyenda n’enye (194) ariko akaba amaze gusohora indirimbo icyenda mu buryo bw’amajwi ngo harabura imwe ngo yuzuze umuzingo we wa mbere, ndetse akaba anateganya gukora amashusho yazo mu gihe kiri imbere.
Abajijwe ku bijyanye no kuzishyira ahagaragara (official launch) yatangaje ko ngo niba nta gihindutse abiteganya umwaka utaha wa 2017, nyuma yo kuzimenyekanisha ngo kandi yizeye ko Imana izabimufashamo nk’uko yamutangijemo uyu murimo wayo mwiza. Yanatangarije umunyamakuru wa cepurnyarugenge.org aho yakuye inganzo ndetse n’uburyo yatekereje guhanga izi ndirimbo ze zihimbaza Imana gusa atazivanga n’izindi zisanzwe, agira mu magambo ye ati “ubusanzwe kuririmba mbyiyumvamo cyane uhereye mu buto bwanjye kuko nakuze numva ari bwo buzima bwanjye mu cyo nakwita mu ndimi z’amahanga ’’ lifestyle’’, cyane ko nkiri no mu ishuri ryigisha abana bato iby’iyobokamana (Sunday school) nabikundaga cyane kuko nari niseguye amaboko y’umuremyi kuva mu buto bwanjye nkumva ndajwe inshinga cyane no kuzamura izina rye hejuru, Naho ikijyanye n’inkomoko y’ Inganzo yanjye, nkuko navuze ko nakundaga gusenga nakundaga cyane kumva n’indirimbo zihimbaza Imana bikankurura cyane ku bw’umugisha na mama agahimbira korali indirimbo, bituma nanjye nyine mbyisangamo cyane ko nari nanabikunze nta kabuza nagombaga kubikora”.
RUKUNDO Etienne yanasobanuye ko indirimbo Twuzuze yahereyeho bwa mbere ajya muri sitidiyo muri 2014 ivuga k’Umwuka Wera ari nayo akunda cyane. Ngo nkuko muri 2timoteyo1:7 , havuga ko Umwuka Wera ari wo utanga imbaraga n’urukundo no kwirinda ibi bikaba ari n’indangagaciro z’umukiristo nyawe.
Abajijwe ubutumwa agarukaho cyane, injyana akunda ndetse n’umuntu afata nk’uw’icyitegererezo yigiraho urugero rwiza (role model, mu cyongereza) yadutangarije ko ashingiye ku mateka ye uwitwa Dawidi uvugwa muri Bibiiya ngo uyu akaba ari nawe ufatwa nk’umutware w’abaririmbyi yumva ari we umukurura bityo ngo akaba yumva usibye kwamamaza izina ry’uwiteka, kuvuga imirimo akora n’imbaraga ze nta kindi yaririmba gusa ngo ntiyabura kuvuga ko hari n’abandi akunda cyane nka Don Moen wo muri Amerika kimwe na Israel Mbonyi w’umunyarwanda, naho injyana akunda cyane ngo ni RnB, na Rock gusa akaba anahimba no mu zindi njyana nka zuke, Zulu, tekino, rege …, naho ubutumwa agarukaho ni ubuzima bw’umukiristo nibyakamuranze kuva avutse kugeza atashye aribyo: urukundo, amahoro, ineza, kuzirikana amaraso ya Yesu yeza, imbaraga n’imirimo itangaje y’Imana bijyana no guhumuriza abakomeretse no kwibutsa abantu iby’iherezo ry’ubuzima turimo.
Mu gusoza, Etienne Rukundo arasaba abantu bakunda indirimbo ze zahimbiwe Imana n’abakunda Imana muri rusange gushyigikira uyu murimo Imana ishyize muri we kimwe n’abandi bose Imana iri gukoresha kugira ngo ubwami bwayo bwaguke bukwire mu isi maze abatuye isi yose babone umucyo w’izuba ry’agakiza k’Uwiteka uneshereza abakunzi be akanagira ati “kandi byose bikorwe ku bw’icyubahiro cy’ Imana yacu nkuko avuga ati Only for God’s glory’’.
Etienne arashimira abamuba hafi mu nama, amasengesho, n’ubundi bufasha bukomeye kandi anashima n’Imana imugejeje aha akaba ayiragiza n’ibizaza byose.
Umwanditsi: MUNEZERO Emmanuel
Kanda hano wumve indirimbo za RUKUNDO Etienne