Umuhanzi NIYONSABA Elisa akomeje kugaragaza impano ye yo kuririmba

Niyonsaba Elisa ubusanzwe n’umunyamuryango wa cep w’icyubahiro(umunya muryango utari umunyeshuri) muri  kaminuza y’u Rwanda ishami rya NYARUGENGE, akorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUGENGE byumwihariko muri group yabagize ‘Gospel artists’ ikorera muri uwo muryango.

 

NIYONSABA Elissa n’umukristo wo mu itorero rya ADEPR; yageze muri kist muri 2011, ajya muri Gospel artists muri 2013. Uyu musore yagiye akorera umurimo wo Kuririmba mu makorali atandukanye; nyuma aza gusanga afite impano yo kuririmba dore ko ngo yanabikundaga cyane.

 

 Hamwe no gusenga Imana ndetse nayo ikamushyigikira ubu n’umuhanzi uririmbira Imana kugiti cye. Akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri enye z’amajwi; indirimbo yitwa ‘Ubwoba nibushire’ yayikoze mu mwaka wa 2013 ikaba ariyo ndirimbo ye ya mbere; yakomeje gutera imbere kuko mu mpera zuwo mwaka yakoze indi ndirimbo yitwa ‘Nkwiye kubabarira’ no mu mwaka wa 2016 ukwezi kwa kabiri akora indi yise “Iyo ataba Yesu”. Ntago arizo gusa kuko ubu hariyo asohoye muri iyi minsi yitwa “Ni Yesu wanyikundiye” akaba hari ni zindi nyinshi ateganya gukora.

 

Icyerekezo afite ngo nugukomeza gukora indirimbo nyinshi kandi zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abantu ndetse ngo yumva ashaka no kugarura abantu kuri Yesu Kristo.

 

Yarangije agira inama urubyiruko bagenzi be agira ati “urubyiruko dukwiye gukorera Imana mu gihe cyacu kugirango tutazashaka gukora bitagishobotse” yanakanguriye abahanzi ba gospel muri rusange ko bashyiramo ingufu mu guhanga indirimbo zifite ubutumwa bugarura abantu kuri Yesu;ndetse banakangurira abantu gutunganya inzira zabo kuko Yesu ari hafi kuza kujyana itorero.

 

Umwanditsi: UHORANINEMA Anitha

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *