Umujura uruta abandi bajura by EV. GAHAMANYI Jean Baptiste

Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.” LUKA12:39-40.

Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. LUKA12:43

Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Yohana10:10

Inzira ijya mu ijuru turimo irakomeye kurenza uko abantu benshi babitekereza. Ni inzira yananiye abanyamasengesho benshi kandi barasengaga ibitangaza bikaba. Yananiye abavugabutumwa bari bakomeye bayivamo baragwa. Abaririrmbyi b’amakorari akomeye cyane inzira yarabaniniye mu by’ukuri iyi nzira si inzira yo gukiniramo. Uhagaze yirinde atagwa. Impamvu ituma iyi nzira ikomera ni ibyo dusomye mu ijambo ry’Imana, ikomeye bitewe n’umujura uyirimo.

Iyi nzira irimo umujura w’umuhanga ugenda yiba, yica arimbura abayirimo barangaye. Ushobora kuba warahuye n’abajura bakaze cyane ariko umujura ngiye kuvuga hano we ni gica, niwe mujura mukuru. Ubundi tuziko abajura bamwe biba nijoro baba bitwaje ibintu bibiri, icya mbere ni umwijima naho icya kabiri nuko nyiribintu aba yibagiwe gukinga. Abandi bajura biba ku manywa, aba nabo bagendera ku bintu bibiri, uburangare bw’uwibwa ndetse no kuba bateka umuntu umutwe bakamutwara ibyo yarafite. Satani we ni umuhanga mu kwiba kuko kuko niwe se wabo bose twavuze, yiba ku mugoroba abantu bamaze gukora kuko mu gitondo ntiyakwiba bitewe nuko ntacyo uba uragakora kandi iyo akwibye ashaka uko agusugira ibisa nibyo akwibye. Ni umuhanga mu kwigana kuko atazi kurema, akwiba original akagusigira pirate yiganye. Uyu mujura aza mu cyuho no kwirara by’akanya gato urangaye, iyo urangaye umujura akakwiba iby’umwuka kugirango bigaruke birakugora.

Imana yabwiye Aburahamu ko izamugira Sekuruza w’amahanga imubwirako urubyaro rwe izarugizwa nk’umusenyi wo kunyanja. Maze Imana ibwira Aburahamu gutamba igitambo umunsi wose Aburahamu yumva ko byoroshye ajya gutamba igitambo, hakiri mu gitondo inkongoro zaza akazirukana ariko ku mugoroba aza kunanirwa yarushye inkongoro zimuca mu rihumye zirya cya gitambo. Iyo urebesheje amaso asanzwe wabona ko Aburahamau ntako atari yagize rwose ariko kubera ubuhanga bw’umujura washakaga kumwiba yahengereye Aburahamu ananiwe akazi kakozwe neza umusaruro uri hafi amuca mu rihumye aramwiba bituma Imana ibwira Aburahamu ko abazamukomokaho bazaba abacakara imyaka 400. Uyu mujura arakaze kuko yiba ku mugoroba abantu bamaze gukora nkuko yaciye Aburahamumu cyuho ku mugoroba.

Duhanganye n’umujura w’umuhanga yiba abantu abaciye mu cyuho kitwa kwirara umuntu agasigarana amateka yakera ko yigeze gukomera mu by’Imana. Uyu mujura yibye Samusoni mu kanya gato, Samusoni yari umucamanza w’Abisirayeli wishe Abafilisitiya benshi muri make yari intwari Abafilisitiya batinya kuko yari yarabazahaje, byatumye bakora inama nyinshi biga uko bazamufata ariko biba iby’ubusa ariko Derira we yiyemeza kuzamubafatira yigira inshuti nziza ya Samusoni kugeza ubwo Samusoni amukunze. Amubaza isoko y’imbaraga ze Samusoni yivamo amubwiza ukuri ko imbaraga ze ziri mu musatsi we. Derira amupangira kumufatisha amwogosha umusatsi we Abafiritiya baramufata bamunogoramo amaso gusa bamusigira ururimi ngo ajye abaganiriza. Uyu mujura akuvanamo amaso akagusigira ururimi gusa, uyu mujura ni umuhanga.

Uyu mujura kimwe mu bikomeye yiba ni impano z’Imana mu bantu kuko arazibibiba burundu. Acunga bugorobye akatwiba. Abarokore twigeze kugira imbaraga zikomeye cyane ariko umujura aca mu cyuho araza arazitwiba, atwiba impano Imana yaduhaye benshi basigara bahagaze nta mwuka w’Imana ukibabamo nta rukundo ariko dusabe Imana itwongerere imbaraga tubashe kuba maso. Uyu mujura yibye abantu kuyoborwa n’umwuka wera abasigira kuyoborwa na kamere zabo aho abantu bayoborwa n’amarari y’ubusambanyi nkaho imibiri yabo bayitwara mu ntoki.

Uyu mujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura kugirango azatubuze ubugingo ariko tube maso twongere dusabe Yesu imbaraga turwanye uwo mujura nawe azaduhunga kuko Yesu yazanywe no kugira ngo tubone ubugingo.

 

Imana ibahe umugisha kandi ibambike imbaraga zo kunesha uwo mujura.

 

 

Editor: Patience NIYIGENA.

-->