Umurimo w’ Imana urimo gukomeza kwaguka muri Korali Gilgal

‘’Ese bakundwa duceceke? Oya ntituzaceceka!’’

Aya ni amwe mu magambo akoreshwa cyane muri korali gilgal bashaka kugaragaza imbaraga no gukomera kw’ Imana, aha baba bashingiye cyane kububyo Imana yagiye ibana nabo cyane cyane bigaragara muri album yabo yitwa NTITUZACECEKA. iyi korali kandi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ntituzaceceka, urugamba n’izindi.

Mu rwego rero rwo kudateshuka ku ntego yabo, iyi korari yateguye urugendo rw’ ivugabutumwa kuri iki cyumweru tariki ya 27/03/2016 ikazarukorera muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Rubirizi aho izaba igiye gufatanya n’banyeshuri baho kuzamura icyubahiro cy’ Imana no kudaceceka kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ ubwami bw’ Imana .

Twaganiriye n’ umutoza wa Korari Gilgal NIZEYIMANA Enock atubwira impamvu y’uru rugendo: “Mu by’ukuri Korali Gilgali ni Korari koko ifite amateka maremere muri iki gihugu niyo npamvu twateguye uru rugendo rw’ivugabutumwa muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Rubirizi, impamvu twahisemo aha Rubirizi ni uko ari imwe mu mashami itorero ryaho (CEP) rikiri kwiyubaka bityo kandi ugasanga n’ uburyo bw’ imyigire yaho ituma umubare w’ abanyamuryango baho uhora uhindagurika ku buryo usanga atari umubare munini, ubwo rero nk’uko intego yacu iri yo kwamamaza ubutumwa bwiza kure na hafi ndetse no kudaceceka kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa yesu kristo twahisemo kwifatanya n’ aba banyeshuri ndetse n’ abantu b’ i Rubirizi mu kwamaza ubu butumwa kugirango benshi bahindukire babe abigishwa ba Kristo.”

Twamubajije kandi ko hari izindi gahunda nka Korari Gilgal bafite nyuma y’ iri vugabutumwa adusubiza muri aya magabo: “ Korali Gilgal ni Korali yiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza, ubwo rero uretse uru rugendo dufite, turakomeje no gukora ivugabutumwa kuko mu minsi itarambiranye tuzagira ingendo mu ntara zitandukanye z’ iki gihugu nk’uko zamenyekanye nka “NTITUZACECEKA TOURS” aha zikazaba ari icyiciro cya gatatu cy’ iri vugabutumwa, tukazakora ndetse n’ibindi bikorwa byose kugirango Izina ry’ Imana rimenyekane mu mahanga yose amen.”

 

 

by Joseph BYUKUSENGE

CEP MEDIA GROUP

Leave a Reply

Your email address will not be published.