Gusobanukirwa abo twari bo (kera), abo turi bo (ubu), aho twerekera (intumbero) n’icyo duhamagarirwa gukora (umugambi) mu ndorerwamo y’urwandiko rwandikiwe Abefeso
Gusobanukirwa abo twari bo (kera), abo turi bo (ubu), aho twerekera (intumbero) n’icyo duhamagarirwa gukora (umugambi) mu ndorerwamo y’urwandiko rwandikiwe Abefeso.
Hashize icyumweru muri cep urnyarugenge habera inyigisho ku rwandiko rwandikiwe Abefeso, Muri uru rwandiko twasobanukiwe
abo twari bo kera yesu ataratwihishurira ataritanga kubwacu(Abari bapfuye tuzize ibicumuro n’ibyaha byacu, Abari abo kugirirwa umujinya ku bwa kavukire, kamere yacu, Abanyamahanga ku mubiri, Abari abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, Abari badafite ibyiringiro by’ibizaba, Abari mu isi badafite Imana Rurema) ,
twasonukiwe uburyo kristo yatubereye ikiraro, kitugeza kubo turibo ubu nyuma yo kumwakira mubuzima bwacu,Abo turibo ubu ,twabonyeko yesu(Yaratuzuye, yaduhinduranye bazima na Kristo itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka, Twigijwe hafi n’amaraso ya Kristo, Yahinduye mwebwe natwe ababiri kuba umwe , yaturemyemo umuntu umwe mushya, Twaheshejwe [n’ubutumwa bwiza] kuzagabana n’abayuda muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe Twabiherewe Mwuka Wera ho ingwate, Twahawe imbaraga nyinshi mu buryo butagira akagero , zidukoreramo , ziduha impano y’ubuntu bw’Imana. Sibyo gusa kuko twasobanukiwe intumbero n’umugambi duhamagarirwa gukora . iki cyigisho twakigishijwe na Pastor Nsanzimana J.Bosco,Umwarimu mu ishuri rya bibiliya.
Ariko se nyuma yo gusoma uyu mumaro yesu agirira abizeye izina rye ,ubona wowe utamukwiriye? Birashoboka ko waba mu murimo w’Imana ariko mubyukuri utarahura na yesu ,ntamahoro ugira ,ukiboshywe n’izindi mbaraga ukeneye kwakira yesu ukamugira uwambere mubuzima bwawe maze nawe agahindura ibyawe byose kuba bishya.
Iyi n’ishusho yifashishije mu gukora inshamake y’ikigisho. kanda hepfo ku ijambo ephesiens