UMWUKA WO MU MINSI Y’IMPERUKA BY Ev. MUKOTANYI ALAIN

“Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye” 1Timoteyo4:1-2

“kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.”2Timoteyo4:3

Uko biri nta mahitamo dufite dukwiye kugwiza imbaraga kuko tugeze mu bihe bikomeye, dukwiye kugwiza imbaraga z’Imana kuko hari izindi mbaraga mbi zaguhindura urebye nabi.

Pawulo rero akorana umurimo na Timoteyo igihe kiza kugera Pawulo arafungwa asigira Timoteyo umurimo muri Efeso,izi nzandiko Pawulo yandikiye Timoteyo afunze zitwa inzandiko za gishumba, yazimwandikiye bitewe nuko Pawulo yari azi neza intege nke zo muri Efeso kuko hari abandi bigisha bazanye umwuka wo kuyobya abantu. Iyi minsi y’imperuka Pawulo yavuze yatangiye kuva Kristo akiza mu isi,ni iminsi irimo ibintu byubika kwizera kwa benshi.

Iki ni igihe kigoye abantu bajya bitiranya aho umubyeyi avuga ngo dore abana bo mu minsi y’imperuka abana nabo bakavuga ngo dore ababyeyi bo mu minsi y’imperuka no mu rusengero uyoboye ati abakristo bo mu minsi y’imperuka, abakristo nabo ati mbega abayobozi bo mu minsi y’imperuka! muri make ni igihe kigoranye abantu bitana ba mwana ariko mu kuri ntibikwiye kuko twese dusohoye muri icyo gihe ahubwo igikwiriye ni ukwirinda tugasenga, “….hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa”Daniyeli12:1. Ni igihe kigoye nk’uko umwuka yabyeruye aho abantu bataye ibyo kwizerwa kubera kurambirwa ngo hashize igihe bivugwa,ni igihe abantu bose basa naho ari abakristo nyamara ataribo kuko kwitwa umukristo ni umurimbo.

Pawulo rero yeretse Timoteyo ibimenyetso 19 by’imperuka:

“Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.” 2Timoteyo3:1-5.

Iyo urebye ibyo bareze Yesu,Pawulo n’izindi ntwari usanga ari ibyiza nta bibi birimo ariko muri iyi minsi usanga abantu bo mu rusengero baregwa kurya amaturo n’ibindi biteye isoni.

Abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zo kwera. Twibukeko izi mbaraga izi mbaraga zo kwera arizo zikenewe cyane ariko abantu barazihakana kuko ntazo bafite.

Abantu bo mu minsi y’imperuka ntibahugurika.

Urebe neza niba utagaragarwaho ibimenyetso byo mu minsi y’imperuka.

Kwizerana hagati mu bantu ntabyo kuko muri iki gihe iyo ushaka umwanzi umuguriza amafaranga, iki nacyo ni ikimenyetso cyo mu minsi y’imperuka kandi ikibabaje nuko abitwa abakristo nabo ibyo bimenyetso byabagezeho.

Pawulo abwira Timoteyo ngo abameze batyo ujye ubatera umugongo.

Reba neza niba ibyo bimenyetso utabifite maze usabe Imana ikurengere usubire mu murongo ubashe kuba itabaza rimurikira abakiri mu mwijima.

Dusenge:Mana dusfashe tubashe kunesha mu minsi y’imperuka kuko igwije ibirushya byinshi

Dushoboze kugenda tugwiza imbaraga tubashe kunesha isi mu izina rya Yesu.

Amen.

-->