Urubanza rw’imperuka by Ev Maombe Theogene

Urubanza rw’imperuka”: nyuma yo kuzamurwa kw’Itorero rya Kristo, abizera bazagororerwa. Nyuma yo kugororerwa hazabaho guca imanza, Kristo niwe uzaba ari umucamanza mukuru. Abapfuye batizera n’abatizera bose bazaba bakiriho bazacirwa imanza z’ibyo bakoze kandi bahanwe.

Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ibiriho uyu munsi bizakurwaho: “Ijuru n’isi bizashira…” (Mat.24.35).

Rigaragaza kandi ko amaherezo y’abantu ari abiri (2):

ubugingo buhoraho (mu ijuru) cyangwa kurimbuka (urupfu rw’iteka: umuriro utazima): “Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo. Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi. Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we mwami Yesu Kristo” (Fil 3.18-20).

Yesu na we yabivuzeho ati: “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.

Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umuntu arobanura intama mu ihene … Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi … Azabwira n’abari ibumoso ati: “Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be… Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo bohoraho.” (Mat 25.31-32, 34, 41, 46; Dan 12.2; Yoh 5.28-29).

Urupfu rero si iherezo, kuko nyuma y’urupfu hari urubanza (Heb 9.27) n’ingororano zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi (2 Kor 5.10; Ibyah 22.12). “Iyi niyo ndunduro y’Ijambo, byose byarumviswe.

Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.” (Umubw 12.13-14).

Ubwo Yohana yari ku kirwa cya Patimo azira “Ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu” (Ibyah 1.9), yeretswe iby’urwo rubanza rw’imperuka, arabyandika ati: “Mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo.

Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.

Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku. Iyo nyanja yaka umuriro n’amazuku ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.” (Ibyah 20.11-15).

Benshi bagiye batekereza ko “umuriro w’iteka” cyangwa se “urupfu rwa kabiri” bizagera ku banyabyaha ari ukurekeraho kubaho, ariko Bibiliya igaragaza neza ko ari ukubabazwa kw’iteka, kuzabanzirizwa no kuzuka (Yoh 5.28-29).

Yesu yavuze ko aho muri “Gehinomu y’umuriro utazima”, “urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime. Kandi umuntu wese azasabwa n’umuriro, nk’uko umunyu usaba ibyo kurya.” (Mar 9.48-49). Ni ukuvuga ko batazavaho (batazapfa) ahubwo bazababazwa iteka ryose. Yatanze urugero rw’umutunzi na Lazaro (Luka 16.19-31).

Bibiliya ivuga ko umwuka w’umuntu (esprit) udapfa, kandi ni we muntu nyawe kuko uyu mubiri twambaye ari inzu dutuyemo, dusohokamo iyo dupfuye (2 Pet 1.14; 2 Kor 5.1-4).

Urupfu rusanzwe ni ugutandukana kw’umwuka n’umubiri (Yak 2.26). Ni yo mpamvu abazajya mu ijuru bazanezerwa iteka, n’abazajya mu muriro bakababazwa iteka ryose. Iherezo ry’abana b’Imana ntaho rihuriye n’iry’abanyabyaha: “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” (1 Kor 2.9).

“Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” (Ibyah 21.3-4).

Icyakora Bibiliya itwereka ko abasubira inyuma n’abava mu kwizera ntibihane, amaherezo yabo ari kimwe n’ay’abandi banyabyaha (Heb 6.4; Luka 45-46; Mat 7.21-23).

 

Hunga udapfa!

 

-->