Kuri iki cyumweru kuwa 27/03/2016 ubwo abafinalist basozaga icyumeru cya bahariwe nyuma yayo materaniro korali Gilgal yahise ijya murugendo rw’ivugabutumwa muri CEP UR Rubirizi aho urugendo rutababereye rurerure kubera ibihe byiza bagiriye mu modoka.
Korali Gilgali ikigera i Rubirizi imvura yabakiriye ariko mubwitanjye n’ishyaka ribaranga ntibabuze kuyigendamo berekeza ahari bubere igiterane.

aha abaririmbyi binjiraga mu modoka
Iyi CEP y’irubirizi ninshya kuko ifite abakristo 49 ikaba ifite choral yitwa ALPHA igizwe n’abaririmbyi 24.

iyi niyo korali Alpha ya CEP UR Rubirizi
Iyi CEP Iterana kabiri mu cyumweru, nukuvuga kuwa mbere 12h30, no kuwa gatanu saa 17h00-19h00,hanyuma kucyumweru bateranira k’umudugudu wa Samuduha. Tuganira n’umuyobozi mushya wayo yadutangarije ko bateganya ko imihango yo gufunguza iyi Cep k’umugaragaro ngo ijye muruhando rwandi ma CEP yemewe mu Rwanda uzaba ku itariki 22/05/2016, Murumva rero ko iyi CEP mukwiye kuyisura no kuyitera inkunga y’amasengesho kugirango Imana ikomeze kuyagurira imbago.
Gilgali rero muri iyi CAMPUS yahahuriye na korali ebyiri zo k’umudugudu wa Samuduha arizo choral BOWAZ na choral EBENEZER, Izi korali zaturirimbiye maze zishoje no kwakirana bisoje Gahunda Yahawe Habaguhirwa Maombe Theogene ,Umujyanama ushinzwe amasengesho,isanamitima n’ubwiyunge aba ariwe uyobora gahunda.

iyi niyo korali EBENEZER ya Samuduha

Iyi niyo korali BOWAZI ya Samuduha
Ubwo choral Gilgal yarigeze kuri stage yaririmbye ubona ko habaye impinduka zikomeye mu isi y’umwuka ndetse benshi buzura umwuka wera.

korali Gilgal iri kuri stage
Umwigisha watuganirije muri iri teraniro ni Presida wa CEP UR-NYARUGENGE, Nshimiyimana J.Fracois Regis, yatuganirije amagambo aboneka muri 2petero3:8-10 : ” ariko bakundwa iri ijambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi , n’ imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe. Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza . Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w’umwami wacu uzaza nk’umujura …”
Yesu azaza ,mugihe abantu badatekereza , abantu babishaka batabishaka azaza.Ariko wowe uribwira uti: “ Yesu aratinze , ababyeyi banjye nabo baravugaga ngo azaza ariko ntawe ndabona ,ubundi uti , n’igipindi si ukuri , Ngaho ibaze nawe ,ababivugaga barihe?? aho bari se ubu niba baragiye batiteguye ubu baracyafite ayo mahirwe yo gukomeza kwitunganya no gukora imirimo myiza ??? Oya,ahubwo bategereje umunsi w’urubanza bagacibwaho iteka . impamvu wongererwa ayo mahirwe nukugirango utunganye nawe ibidatunganye wasanga niba uri ku manywa ninjoro Atari ahawe, Yesu yazanywe nukugirango uhabwe ubugingo kandi bwinshi. Isuzume niba utarangaye wisubiremo kuko isaha n’isaha uriya munsi wagutungura.
Nyuma y’ijambo Gilgal yakomeje guhimbaza Imana ,ubundi amakorari yose aririmbira hamwe ibyo bita mass choir iteraniro ryarinze risoza ubona abantu bagifite inyota yo kumva korali Gilgal kandi n’ukuri habonetse Umunyago kuko umuntu umwe yemeye kristo nk’Umwami n’umukiza k’ubugingo bwe.

Habaye kubaruza babwira Imana ngo ntituzakuvaho

Ubwitabire bwari bushimishije
Tubibutse ko korali Gilgal iri gutegura ibindi biterane izagirira mu ntara zitandukanye z’igihugu mu minsi iri imbere tuzabagezaho uko gahunda iteye.
By IGABE Pappy Aristide