Yesu ati” umuntu naguhemukira umubabarire 7 inshuro70 ubwo inshuro 490″

(matayo18.21).Yesu asubiza Petero ati:”sinkubwiye ko ugeza karindwi,ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.

Kubabarira ni ugutandukanya umuntu n’ikibi ya gukoreye,Ikibi yagukoreye ukagiharira satani,maze uwo muntu ukamugira umwere,mbehe Ni ukumugirira impuhwe.

kubabarira kandi ni ukureka ikintu wari ufiteho uburenganzira (urugero:kureka guhanisha umuntu ibihano bikwiriye ibibi yagukoreye, kandi warubifitiye uburenganzira.)

1.kubabarira ni ikimenyetso cyo gukira imvune zo mu mutima, yesaya61.1-2”..Yantumye kuvura abafite imvune zo mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe,no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo,no guhoza abarira bose.”

  1. kubabarira ni ikimenyetso kigaragaza ugusa na yesu kuko uba ugize umutima usa nuwa yesu kubarira rero koko ni urufunguzo rubasha gukiza ibikomere kandi ni icyemezo kikugeza mu ijuru. luka 23.34(nuko bageze inyabihanga bamubambana n’abo bagome,umwe iburyo undi Ibumoso,yesu aravuga ati”data ubabarire kuko batazi icyo bakora.”)

3.Iyo utanze imbabazi uba wujuje inshingano zawe usabwa.matayo 18.33,35(..naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,Nawe ntiwarukwiye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?…35 Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira,nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.)

Murundi ruhande nk’abakristo dukwiye kumenya gusaba imbabazi nkuko bibiliya ibitwigisha,
amagambo tuvuga ngo mbabarira mubyukuri siko gusaba  imbabazi
ahubwo

GUSABA IMBABAZI:Ni ugutera intambwe mu mutima yo gusobanukirwa, Uburemere bw’ikosa wakoze warangiza ugaca bugufi mu mutima ugasaba imbabazi kandi ukemera kwirengera ingaruka zakurikiraho, Cyane ko igihe wimwe imbabazi uba ugomba kwibuka gukomeza gusengera uwo wakoreye ikosa kugirango ashobozwe kukubabarira

(luka15:11) iki gice dusomamo inkuru y’umwana w’ikirara tubona ubuhemu bukomeye uyu mwana yakoreye se, Ariko kandi hatanga urugero rwiza rwuko umuntu akwiye gusaba imbabazi. uyu mwana yayishije ibya se iby’ubugoryi bwe,bishize arasonza atangira kwifuza gutungwa nibyo ingurube zashigaje ntabibone.Dore amagambo yakoresheje mu gusaba imbabazi. 18Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti”Data nacumuye ku yo mu ijuru no mu maso yawe, 19 ntibinkwiriye no kwitwa umwana wawe,mpaka mbe nk’umugaragu wawe.” Ibi yibwiraga bigaragaza ko Umutima we :

  1. Uciye bugufi kandi Ukeneye imbabazi
  2. Witeguye kwakira igisubizo azahabwa
  3. Wumva ibikomere se afite kandi ko witeguye kumusabira imbaraga kugirango abashe kwakira imbabazi asabwa.

Imana nidushoboze m’ubuzima bwa buri munsi kumenya gusaba imbabazi ku makosa yacu no kubashishwa gutanga imbabazi kugirango bidukingurire amarembo y’ijuru.Amen

iki ni kigisho kigizwe n’uruhurirane rw’amasomo twize ubwo twari mu mugoroba(overnight)  wateguwe na Gospel artists CEP UR NYARUGENGE i tariki 05/12/2014, Mu ntego yabonekaga  muri Yesaya61:1-2

Umwigisha yari :Ntirushwa Paulin

Umwanditsi:SINJYENIYO Salomon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *