Ndabasuhuje mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo nti mugire amahoro kandi nongera kubifuriza kugirirwa neza n’Imana,Nitwa Innocent NDIKUBWIMANA, Nejejwe n’Imana impaye uyu mwanya ngo nanjye tuganire kuri Yesu kristo Umwana w’Imana ariko cyane cyane twibande ku insanganyamatsiko ivuga ngo :
Yesu Kristo ni umuzabibu natwe turi amashami.
Dusome Yohana 15.1 ; 2; 5; 11 haravuga ngo:1“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.2Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.5 Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.11“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.Amagambo dusomye yavuzwe na Yesu we ubwe aho yarimo acira abigishwa be umugani kandi avuga yeruye ko ariwe muzabibu w’ukuri. Naratekereje nti wasanga hariho n’umuzabibu utari uw’ukuri, yemwe nshuti z’umsaraba twe tugereranywa n’amashami w’umuzabibu w’ukuri nk’uko Ijambo ry’Imana ritubwira.
Buriya mubiriho ku isi amashami, ibibabi, uruyange ndetse n’imbuto ku giti runaka biboneka ndetse bikaba byiza iyo imizi n’igihimba (Tree trunk) bimeze neza. Mwibuke ko icyo gihimba aricyo kinyuramo ibitunga amashami.
Reka tuze kureba umumaro abemeye kwezwa n’amaraso ye babona iyo bagumye muriwe.
Kwera imbuto z’Umwuka wera.
Hari ibikwiye kuturanga nk’abigishwa nyakuri b’Umwami Yesu Kristo, Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagaratiya 5.16-25 yagaragaje ko hariho imirimo ya kamere ndetse n’imbuto z’umwuka wera, uzabona abavuga ko bakijijwe ariko ntibagume ku muzabibu w’ukuri nyuma y’igihe gito ntabwo bazaba bakirangwaho niyo mirimo y’umwuka kuko batemeye gukomeza kuba muri Yesu ngo abashoboze ahubwo kamere niyo ibagaburira bigatuma bakora ibitari iby’umwuka wera. Ndagirango mbabwire ko nituva ku muzabibu w’ukuri tutazashobora kwera imbuto; ishami ryose ryera imbuto aryanganyaho amahage yose muyandi magambo ararikomeza. Umukristo wese uharanira guhesha Imana icyubahiro Uwiteka nawe amuha imbaraga n’ubushobozi bituma akomeza kurushaho kwamamaza ubutumwa bw’Umwami wacu.
Tubasha gukora imirimo y’Imana
Mumibereho yacu ubusanzwe turangwa n’intege nke gusa ariko tumaze guhabwa imbaraga n’ubushobozi tubashya cyane gukomeza gukorera Umwami. Yesu wacu ashimwe kuko ariwe uduha imbaraga zo gukora imirimo itandukanye nk’uko buri wese Umwuka wera yamuhaye impano kugira ngo bose bafashwe. Mwibuke ko bamwe yabahaye kuba intumwa, abahanuzi, abigisha, abakiza indwara, gufasha abandi, abayobozi b’itorero (abungeri n’abashumba), ababwirizabutumwa bwiza, n’ibindi bitandukanye. Dushobozwa na Yesu Kristo uduha imbaraga , muhmure gusa twe tugume muri we, halleluah ..
Tugira umunezero kandi wuzuye,
Mubuzima tubamo hari ibyo inshuti zidukorera tukanezerwa ariko iyo iguhemukiye yewe hari nubwo utibuka ko yakukoreye ibikunezeza. Nshuti z’umusaraba YESU wacu niwe uduha umunezero wuzuhe niyo duhuye n’intamabara aratubwira ngo muhumure nanesheje isi tukumva ibinezaneza mu bitekerezo byacu ndetse no mu mitima yacu.
Salomo yaranditse mu gitabo cy’Umubwiriza 2.26 agira ati “Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero” umuntu iyo ari muri KristoYesu ntakabuza tutitaye kubyo ahura nabyo bimugora yibuka ko azabona ubugingo buhoraho bityo akagira umunezero mwinshi, Yesu yigeze kwiyereka abigishwa babiri mu nzira ijya Emawusi nyuma yo kuzuka kwe, barasangiye gusa bamaze guhweza basobanukiwe ko ari we bahita bamubura niko kuvugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe! Iyo turi kumwe nawe tukagumana na we imitima yacuiba ikeye, tunezerewe kandi tuguwe neza cyane ndetse cyane, Haleluya Haleluya….
zirikana:
Urufatiro rw’ukuri ni Yesu Kristo umwana w’Imana kandi abereye mwiza abamutegereje bose.Utaguma muri YESU Kristo ntashobora kwera imbuto ahubwo amera nk’ishami ryumye kandi iyo rimaze kuma ntabwo aba akiriha agaciro, ntacyo riba rimumariye, ntiriba rikimuhesha ikuzo n’icyubahiro yewe nta nubwo riba rigikora ibishimwa. Uguma muriwe bituma Imana yubahwa kubw’imbuto yera kandi Umwami amuha ibyangombwa mu rugendo ngo arushyeho kumunezeza.
dusenge:
Data wa twese uri mu ijuru tugushimiye ko watugize inshuti zawe kubwa YESU Kristo, amaraso ye akomeze adukureho gukiranirwa duhinduke abaragwa b’ijuru, nk’uko kandi twezwa n’ijambo ryawe ndetse n’Umwuka Wera turasba ngo turusheho kuba abera mu maso yawe, duhe imbaraga tugume ku muzabibu w’ukuri kugirango turushyeho kwera imbuto nziza aho turi hose kugira abari muruhande rw’ababisha bacu babure icyo baturega maze bamware, dukomeze gukora umurimo wawe Mana kuko tuzi neza ko tuzabigororerwa kandi Uumunezero wa Yesu Kristo ugume kuba muri twe kandi ube wuzuye kugeza iteka n’iteka ryose, Amen
Imana ibahe umugisha.!
Mwari kumwe na mwene so Innocent NDIKUBWIMANA
+250722569625