Yesu Kristo umwuzuro w’ubumana kubamwizera

Matayo 16:13 Nuko Yesu ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?” 14 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” 15 Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” 16 Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, muri kaminuza y’Urwanda college y’ubumenyi n’ikoranabuhang (College of science and technology) Campus ya Nyarugenge, habaye amateraniro ya CEP UR  NYARUGENGE yatangiye saa moya na mirongo itanu. Ni amateraniro yagenze neza kuko abaryitabiriye twagize ibihe byiza muburyo bw’umwuka mbese twafashijwe pee!

bitabiriye amateraniro ari benshi

Ahagana nka saa yine na makumyabiri (10:20 AM) nibwo twageze mu mwanya wo kumva ijambo ry’Imana; umwisha w’ijambo ry’Imana ni Ev INGABIRE Philbert; yigishije kuntego igira iti “Yesu Kristo umwuzuro w’ubumana kubamwizera“. Imirongo ya bibiriya: Matayo 16:13, Abakorosayi 2:9, Yosuwa 13:1.

Umwigisha INGABIRE Phribert yatangiye atubwira ko ijambo ry’Imana ari ibyo kurya by’ubugingo ati  “ndashima Imana cyane ko iyi plan y’itorero Imana yayize neza, irema umubiri yashimye ko ucyenera ibyo kurya inqshima kubimeza mubutaka ngo biboneke; Ariko iravuga ngo ibyo kurya ni iby’inda, inda nayo ikaba ibyo kurya, ngo icyakora byombi bizarimburwa. Irangije iduha ubugingo, nabyo ibona buzakenera ibyo kurya irangije yandikisha ijambo ryayo, irariduha ngo ribe iryo gutunga ubugingo, Imana ishimwe”.


Philbert INGABIRE, Umwigisha w’ijambo ry’Imana ryo kuwa 10 Ukwakira 2021 muri CEP UR NYARUGENGE

Imana ni urukundo. Rero kubera urwo rukundo ruyigize cyangwa se ruyikoze, rwayiyeye gutanga umwana wayo wikinege kugirango umwira wese atarimbuka ahubwo ahabwe Ubuntu buhoraho (Yohana 16:3). Yesu araza, abantu bamushidikanyaho kubera uburyo yajemo. Araza aba mu isi atoranya intumwa, abana nazo, akorana nazo, bigezeho arabicaza arababaza ati aho mugenda hose mwumva bavuga ko ndinde?

Baramusubije bati abantu bagirango uri Eliya, abandi bagirango uri Yohana Umubatiza wazutse, n’ibindi. Arangije arababaza ati ese mwebweho muvuga ko ndinde? Ese wowe ubwawe uvuga ko arinde? Umufata ute? Ariko Petero ahishuriwe n’umwuka wera, aramusubiza ati uri Kristo uri umwana w’Imana. Imana ishimwe. Yesu ni umwana w’Imana akaba umwuzuro w’ubumana mu bamwizera.

Ingabire yakomeje avuga ubusobanuro bugera kuri burindwi bwa Yesu bugaragara mu butumwa bwiza uko bwanditse na Yohana, aho Yesu ubwe yavugaga uwo ari we.

  • Ndi umutsima w’ubugingo (Yohana 6:1)
  • Ndi umucyo w’isi  (Yohana 8:12)
  • Ndi irembo ry’intama (Yohana 10:7)
  • Ndi umwungeri mwiza (Yohana 10:11)
  • Ndi inzira y’ukuri n’ubugingo (Yohana 14:6)
  • Ndi umuzabibu w’ukuri (Yohana 15:1)
Ev Philbert avuga ubusobanuro bwa Yesu Kristo

Aho twasomye muri Yosuwa 13:1, twabonye ko ngo Yosuwa ashaje Imana yamubiye iti hari imidugudu isigaye itarahindurwa. Yesu iyaje mu buzima bwawe, ahindura ibyakamere byose. Ev Phribert ati “natangaye, umwuka yanganirije arambwira ngo hari abantu murugendo rwo guhinduka bafite imidugudu bisigarije badashaka ko yesu ayihindura. Yambwiye ngo mugurishe ibyo nabyo abihindure.”

Imidugudu abisiraheli batahinduye, umwe wafutsemo Goriyati undi uvukamo Derira babazanira ibibazo. Ubwo rero uyo utemereye Yesu ngo ahindure ingeso zawe, zikuzanira akaga. Mwerere aguhindure nkuko yahinduye umusamariyakazi akamuha amazi y’ubugingo; nkuko yahinduze Zakayo akemera gutanga cyimwe cya kabiri cy’umutungo we akawuha abakene. 

Imana ibahe umugisha!!

ushaka gukurikirana ikigisho kuburyo burambuye, wanyura hano: https://www.youtube.com/watch?v=-P49yfofFno

-->