Cell Coordination

CELL COORDINATION

 

Cell Coordination : Ni rimwe mu matsinda cumi n’abiri agize umuryango CEP -UR NYARUGENGE rihuza kandi rigakurikirana ibikorwa by’ ama cellule yose 12 agize uyu muryango wacu wa CEP-UR NYARUGENGE. Cells Coordination ihuriramo abayobozi 24 bose bayoboye ama cellule kuko Cells igomba kuyoborwa n’ abayobozi babiri kuri buri Cellule; Umwe n’ Umuyobozi (Cell Leader) ndetse n’ umwungiriza we akaba afite mu nshingano ibkorwa byongera imibereho myiza, n’ ubuzima bwiza muri Cellule ; Iri tsinda kandi rihagararirwa n’ abayobozi babiri bagenwa na Committe Executive aribo Cell Coordinator, na Vice Coordinator, iri tsinda na none rigahagararirwa n’ umuyobozi ufite mu nshingano amatsinda mato (Cell Coordination) na 

 

INSHAMAKE KU AMATEKA YA CELLS

CELLS : Ni amatsinda mato yo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana akorera umurimo w’Imana muri CEP UR-NYARUGENGE. Intego nyamukuru n’ugusenga Imana no kumenyana kw’abanyamuryango ba CEP. Gusenga Imana bigakorwa mu buryo busanzwe cg abanyamuryango biyirije ubusa (kwigomwa igaburo rya saa sita) ndetse ibyo barikurya bigakorera Imana bifasha abatabifite,ndetse byaba byinshi bikagemurirwa  abarwayi muri CHUK n’abandi bose bafite ibibazo. 

N.B: Cells zo muri CEP UR-NYARUGENGE zagiyeho kubw’itegeko ry’Imana bituma imvugo nka: famille, pėre, mėre, abana ntizemewe gukoreshwa kandi kugira ngo turusheho no kurinda ubusugire bw’umurimo w’Imana. 

 

 

AMAZINA Y’ AMA CELLS

CELLS uko ari 12 zahawe amazina ahoraho y’imiryango 12 ya Isiraheri aboneka muri bibiliya yera (Ibyahishuwe 7:5-8; Itangiriro 49:1-27), akaba akora guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatatu saa sita kugeza saa saba z’amanywa buri cyumweru,aho cells enye zikora umunsi umwe.

Kuwa MBERE:

  • YOSEFU, 
  • YUDA, 
  • GADI, 
  • SIMEYONI,

Kuwa KABIRI: 

  • RUBENI,
  • ASHERI, 
  • LEWI, 
  • MANASE, 

Kuwa GATATU:

  • ISAKALI, 
  • NAFUTALI, 
  • ZEBULUNI, 
  • BENYAMINI.