UMUTIMA W’URUKUNDO
Urukundo ni ijambo rikomeye gusobanura , risobanuye byinshi kandi ryuzuyemo ubuzima bw’Umukristo nyakuri. Nubwo amagambo atabasha kurusobanura rwose, urukundo ni igihamya cy’ubuzima bushya bwo mu mwuka. Mu byabayeho byose no mu bizaza byose, urukundo ni ryo pfundo ry’ibintu byose kugira ngo bibashe kubaho mu buryo bwuzuye kandi bwemerwa n’IMANA , kandi urukundo ni imbuto y’umwuka wera nk'uko tubisanga mu :
Abagaratiya 5:22-23:
“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”
IMANA NI URUKUNDO
IMANA yatugaragarije urukundo rwayo rutagira akagero ubwo yemeraga gutanga umwana wayo wikinege ngo apfire ibyaha byacu kandi ngo duhabwe ubugingo buhoraho mumwana wayo , IMANA Data yadukunze mbere hose igambirira kandi inategura uburyo bwo kutubabarira no kutugira abana bayo biciye muri YESU Kristo.
Yohana 3:16
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
Nuko rero rwose IMANA ni urukundo kandi Umwuka wera ni IMANA kuko ubwayo yabihamije yambaye umubiri ati : “Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Yohana 4:24
KUGIRA UMUTIMA WA KRISTO
Iyo tubyawe ubwa kabiri tubicyesha Umwuka Wera , tubona umutima mushya wuzuye urukundo . Intumwa Pawulo yabyibukije Abafilipi kugira wa mutima wari muri Kristo ati : “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.” Abafilipi 2:5
Ntabwo bishoboka ko umuntu utaraha IMANA umutima we binyuze muri Kristo YESU agira urukundo (mvuze kwiha Imana muri kristo kuko abantu bishakira uburyo biha Imana bitewe nuko bo bashaka ndetse bakabiha inyito ukabona bisa naho byaba ari byiza )ariko n’ukuri rwose ntayindi nzira iriho yo kwiha IMANA itari muri Yesu Kristo. Yohana 14:6 : “Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo :nta wujya kwa Data ntamujyanye”
IBIMENYETSO BY’URUKUNDO
Urukundo ni ingenzi cyane mubuzi bw’umukristo kuko udafite urukundo adashobora kunezeza Imana ndetse ntanubwo azi Imana .Nk'uko tubisanga mu(1 Abakorinto 13:4-7) , urukundo nyakuri rugaragarira mu bimenyetso bikurikira:
- Kwihangana
- Kugira neza
- Kutagira ishyari
- Kutirarira
- Kutihimbaza
- Kudakora ibiteye isoni
- Kudashaka ibyawe gusa
- Kudahutiraho
- Kudatekereza ikibi
- Kutishimira gukiranirwa
- Kwishimira ukuri
- Kubabarira byose
- Kwizera byose
- Kwiringira byose
- Kwihanganira byose
None rero benedata nkuko bikwiriye intore z’IMANA dukeneye umwuka wera kugiri ngo abashe kuduhindura no kudutoza kugira umutima nk’uwa Kristo. tubone kuvuka ubwakabiri dufite Imitima y’uzuye urukundo kuko abenshi twijandika mubyaha bigatuma umwuka wera ataba muri twe ndetse yadusaba kwihana ngo agaruke tukinangira nimbuto zawo tukazibura bityo rero tugomba kwihana tugaca bugufi tugahabwa ubugingo bushya buherekejwe n’urukundo rw’ukuri.
ISENGESHO
Mwami MANA yacu , Data wa twese, mw’izina rya YESU Kristo turagushimira urukundo rutagereranywa wadukunze. Turagusaba imbabazi z’ibyaha byose twakoze, kandi turagusaba ngo uduhe umutima mushya nk’uwa Kristo YESU. Twuzuze Umwuka Wera, utuyobore, uturemere urukundo nyakuri rudashingiye ku marangamutima gusa ahubwo rushingiye ku kuri Mw’izina rya YESU Kristo.
Amen.
cheap cheap louis vuitton bags cheap black louis vuitton belt Static Var Generator Energy Storage System Energy Storage System High-Quality Robot Ai Product, Manufacturers Active Harmonic Filter cheap brand name louis vuitton handbags High-Quality Industrial Cleaning Machines Companies, Products Energy Storage System cheap chain louis vuitton purse cheap china louis vuitton bags High-Quality Coffee Robot Manufacturer, Products High-Quality Robot Humanoid Manufacturer, Products haedang.vn Custom Industrial Robot Manufacturers, Product